Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasabye ko urugendo rwe muri Kanada rwaba intangiriro y’ubwiyunge no kugendera hamwe kw’abatuye iki gihugu

Ku musozo w’urugendo rwa 37 rwa gishumba yagiriraga mu gihugu cya Kanada, Nyirubutungane Papa Fransisiko yasabye ba Kavukire n’abahageze ari abimukira gufatira ku rugendo rwe, rukababera intangiriro y’ubwiyunge no kugendera hamwe.

Papa Fransisiko yasabye ko urugendo rwe muri Kanada rwaba intangiriro y’ubwiyunge no kugendera hamwe kw’abatuye iki gihugu
Papa Fransisiko yasabye ko urugendo rwe muri Kanada rwaba intangiriro y’ubwiyunge no kugendera hamwe kw’abatuye iki gihugu

Papa Fransisiko yabitangaje ku wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ku munsi wa nyuma w’uru rugendo, ubwo yakirwaga n’abaturage bo mu mujyi wa Iqaluit, uherereye mu majyaruguru ya Kanada.

Papa Fransisiko yavuze ko yakoze uru rugendo nyobokamana agamije kumenya ukuri kubyo abakristu ba mbere bakoreye ba Kavukire, akanasaba imbabazi; Anavuga ko yashimishijwe n’urugwiro bamwakiranye bityo akaba anifuza ko rwaba intangiriro y’ubwiyunge no kugendera hamwe kw’abatuye igihugu cya Kanada; kandi ko atewe ishema ryo kuba umuvandimwe wabo.

Akomoza ku byishimo yatewe n’uruzinduko rwe ku wa gatatu, ubwo kiliziya yizihizaga abatagatifu Ana na Yowakimu, by’umwihariko akifatanya n’abatuye iki gihugu mu kuwizihiriza muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Ana, Papa Fransisiko yavuze ko uruzinduko rwo kuri uyu munsi rwamusigiye ibyishimo byinshi, kuko rwamwibukije isano igomba kuranga abageze mu zabukuru n’abakiri bato, bose bakabana mu bwuzuzanye bubereye n’ibindi biremwa.

Papa yasabye ba Kavukire n’abimukiye muri iki gihugu gukomeza kuri uru rugendo maze bagakomereza mu cyerecyezo cyiza cy’ubuvandimwe, ubwiyunge no gushyira hamwe; avuga ko bazabigeraho byuzuye nibisunga abagore batatu babaye abatagatifu aribo Mutagatifu Anna wizihijwe kuri iyi tarikiakaba n’uruger rwiza rw’urukundo n’umuvugizi, Umubyeyi Bikira Mariya wabaye irembo rigana ijuru na Mutagatifu Kateri Tekakwitha urugero rwiza rw’abemera kuyoborwa n’isengesho no gukunda umurimo.

Uruzinduko rwa gishumba rwa 37 rwa Papa Fransisko muri Kanada rwatangiye ku cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, arusoza ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose