Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasobanuye impamvu abagore bemerewe kujya mu buyobozi bwa Kiliziya ariko badashobora kwemererwa kuba abapadiri

Mu kiganiro Papa Fransisiko yagiranye n’itsinda ry’abanyamakuru bandika ikinyamakuru “America Magazine” kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, yavuze ko abagore batemerewe kuba abapadiri muri Kiliziya Gatolika, gusa ko hari imyanya y’ubuyobozi bwayo bashobora gukoramo.

Papa Fransisiko yasobanuye impamvu abagore bemerewe kujya mu buyobozi bwa Kiliziya ariko badashobora kwemererwa kuba abapadiri
Papa Fransisiko yasobanuye impamvu abagore bemerewe kujya mu buyobozi bwa Kiliziya ariko badashobora kwemererwa kuba abapadiri

Muri iki kiganiro, uwitwa Kerry Webber umwe mu banyamakuru bagize iri tsinda ryaturutse muri Amerika yabajije Papa Fransisiko ati “Mubona mute ibijyanye n’uko uyu munsi abagore bahawe uburenganzira bwo gukora mu nzego za Kiliziya, bategereje no kuba bakemererwa kuba abapadiri?”

Papa Fransisiko yamusubije ko abagore bemerewe kugira uruhare mu bikorwa bya Kiliziya no mu nzego z’ubuyobozi bwayo, ariko amategeko shingiro ya Kiliziya ari nayo agena umurongo ngenderwaho wa Kiliziya Gatolika atemerera abo igitsina gore kuba abapadiri.

Papa Fransisiko yagize ati “Impamvu abagore batemerewe kuba abapadiri ni uko amategeko ngenderwaho ya Kiliziya Gatolika (Petrine Principle) agaragaza ko Intumwa za Yezu zari abagabo, aya mategeko kimwe n'andi yateganyijwe akaba ariyo Kiliziya igenderaho.”

Papa Fransisiko yavuze ko uretse “Petrine Principle” itemerera abagore kuba abapadiri, hari n’irindi tegeko ngenderwaho muri Kiliziya Gatolika rya “Marian Principle ” naryo ryemeza ko Kiliziya ubwayo ifatwa n’umugeni naho Yezu Kristu akaba umukwe, bityo Padiri we musimbura wa Yezu muri Kiliziya akaba agomba kuba ari umugabo; kubwo ibyo abagore ntibemererwe kuba abapadiri gusa bakaba bashyirwa mu myanya y’ubuyobozi bwayo nk’uko n’abo igitsina gabo bataba abapadiri gusa, hari n’indi mirimo bakora muri Kiliziya.

Papa Fransisiko yabwiye aba banyamakuru ko kuba abagore badashobora kujya mu nzego za gisaseridoti za Kiliziya bitavuze ko hari aho bahejwe muri Kiliziya, ahubwo ko nabo inshingano zindi bahabwa na Kiliziya mu nzego zayo, ibikorwa byayo n’ubuyobozi bwayo nabyo ari ingenzi kandi bikenewe mu buzima bwayo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose