Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasubitse gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa Gatatu ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itumanaho“Holy See Press Office”kuri uyu wa kabiri byatangaje ko Nyirubutungane Papa Fransisiko yabaye asubitse by’agateganyo gahunda y’inyigisho mu ruhame“General Audience” atanga buri wa Gatatu w'icyumweru, iyi gahunda ikazasubukurwa muri Kanama uyu mwaka.

Papa  Fransisiko yasubitse gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa Gatatu ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma
Papa Fransisiko yasubitse gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa Gatatu ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma

Ni inyigisho yatangwaga buri wa gatatu w’icyumweru ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma,ikitabirwa n’abantu banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, bakaza ari abantu ku giti cyabo, abandi bakaza mu matsinda .

Matteo Bruni, Umuvugizi wa Vatikani yavuze ko izi mpinduka zitewe na gahunda y’ikiruhuko cy’impeshyi kigiye gutangira muri uku kwezi kwa nyakanga; ibi bikaba byemejwe kandi n’ibiro bishinzwe gukurikirana gahunda za Papa “The Prefecture of the Papal Household” rigaragaza ko iyi gahunda ibaye isubitswe ikazasubukurwa ku wa 9 Kanama 2023.

Ni nyuma kandi y’uko iyi gahunda yaherukaga gusubikwa ku wa 21 Kamena 2023 ubwo Papa Fransisiko yari yajyanywe mu Bitaro bya Gemelli Hospital mu mujyi wa Roma aho yagombaga gukorerwa operasiyo n’abaganga, nyuma y’aho aviriye mu bitabo ku wa 28 Kamena 2023 akaba yari yongeye gutanga iyi nyigisho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose