Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yatoye Umwepiskopi mushya wa Zaria n’Umwepiskopi wungirije wa Maputo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Fransisiko, ejo ku wa 21 Nzeri yatoreye Musenyeri Habila Tyiakwonaboi Daboh kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Zaria muri Nijeriya; anatorera Musenyeri Osório Citora Afonso kuba Umwepiskopi wungirije wa Arkidiyosezi ya Maputo muri Mozambique.

Papa Fransisiko yatoye Umwepiskopi mushya wa Zaria n’Umwepiskopi wungirije wa Maputo
Papa Fransisiko yatoye Umwepiskopi mushya wa Zaria n’Umwepiskopi wungirije wa Maputo

Myr Daboh abaye Umwepiskopi wa kabiri Zaria,diyosezi yashinzwe ku wa 5 Ukuboza 2000; asimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri George Jonathan Dodo. Ni diyosezi iherereye mu gace ka Kaduna, ibarura ryakozwe mu 2020 rikaba ryaragaragaje ko ifite abakristu bagera ku 49.627.

Musenyeri Afonso, Umwepiskopi wungirije wa Maputo yakoze imirimo inyuranye irimo kuba Padiri wungirije wa Paruwasi ya St Hilaire yo muri Arkidiyosezi ya Kinshasa, kuba umurezi n’ushinzwe umutungo mu Seminari nkuru ya Kinshasa ndetse anakorana bya hafi n’ibiro by’intumwa ya Papa muri iki gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose