Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yavuze ku isubukurwa ry' uruzinduko rwa gishumba azagirira muri R D Congo na Sudani y’Epfo

Nyuma yo gusubika uruzindo rwa gishumba yateganyaga kugirira muri RD Congo na Sudani y’Epfo muri Nyakanga 2022 ku mpamvu z’uburwayi, Papa Fransisiko yabwiye urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika ko uru ruzinduko ateganya kurusubukura muri Gashyantare 2023.

Papa Fransisiko yavuze  ku isubukurwa ry' uruzinduko rwa gishumba azagirira muri R D Congo na Sudani y’Epfo
Papa Fransisiko yavuze ku isubukurwa ry' uruzinduko rwa gishumba azagirira muri R D Congo na Sudani y’Epfo

Mu kiganiro Papa Fransisiko yagiranye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika zo ku mugabane w’ Afurika ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’iyo uruzinduko yateganyaga gukorera kuri uyu mugabane muri 2022 rukaza gusubikwa, akohereza intumwa imuhagarariye. Ni ikiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, abaha impanuro yabageneye, anabaha umwanya wo kumubaza bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri Afurika no ku isi muri rusange.

Asubiza ikibazo yabajijwe n’uwitwa Clevine Kavira,umunyeshuri wo muri RD Congo kijyanye n’isubikwa ry’uruzinduko yateganyaga kugirira muri Afurika yo hagati, abakristu bakamwitegura ku buryo bunoze, nyuma uru rugendo rugasubikwa; Papa Fransisiko yavuze ko yasubitse uru rugendo kubera amabwiriza yahawe n’umuganga ushinzwe kumwitaho.

Papa Yagize ati “Ku birebana n’uruzinduko, nagombaga kurusubika kuko nari nabisabwe n’umuganga wanjye; Gusa uyu munsi ndabona bigenda bimera neza. Ndizera ko nibikomeza kumera neza nazarusubukura mu ntangiro za Gashyantare umwaka utaha. Nzabasura, nsure na Sudani y’Epfo.” Avuga ko yatekereje kuba yarusubukura muri Mutarama 2023, akaza gusanga muri uku kwezi hari imbogamizi zishingiye ku kirere, bityo ahitamo kuba yazarusubukura muri Gashyantare kuko ho ikirere kizaba kimeze neza.

Muri iki kiganiro, Papa Fransisiko yasabye urubyiruko rwiga muri kaminuza gatolika zo ku mugabane wa Afurika gushingira ku mateka asharira ruba rwaranyuzemo n’ayo uyu mugabane muri rusange maze rugatera intambwe ishimishije iruganisha ku iterambere nk’uko urwo ku yindi migabane igize isi rubigenza.

Akomoza ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kikiri imbogamizi muri Afurika, Papa Fransisiko yavuze ko aho bigeze uyu munsi abari n’abategarugore kuri uyu mugabane bamaze gukanguka kandi batangiye kurirwanya, abasaba gukomeza gutera intambwe yo guhangana naryo hagamijwe ko ryacika burundu.

Gahunda yo kuganira n’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika ni imwe muri gahunda Papa Fransisiko yatangije muri iki gihe cya Sinodi Kiliziya Gatolika ikomeje gukora hirya no hino ku isi.Muri iyi gahunda, aganira n’abantu mu ngeri zitandukanye agamije kubatega amajwi, gusangira nabo ibitekerezo no kujya inama ku gikwiriye gukorwa.

Gahunda y’uko urubwiruko rwiga mu makaminuza gatolika yo ku mugabane wa Afurika rwagirana ikiganiro na Papa Fransisiko yateguwe n’umushinga “The Pan-African Catholic Theology and Pastoral Network”(PACTPAN)ugamije guhuza abanyeshuri biga muri za Kaminuza Gatolika ku mugabane wa Afurika. Yahuje abanyeshuri biga muri kaminuza gatolika 34 zo mu bihugu 9 byo ku mugabane wa afurika aribyo: DRCongo, Congo Brazzaville, Kenya, Uganda, Zimbabwe, Zambia, Nigeria, Cameroon, na Ivory Coast.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose