Papa Fransisiko yavuze ku mugabo uherutse gutwika zimwe mu mpapuro za Korowani (Coran) muri Suwede
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al-Ittihad cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga 2023, Papa Fransisiko yanenze umugabo uherutse gutwika zimwe mu nyandiko zo mu gitabo Coran cy’idini ya Islam mu gihugu cya Swede ku wa 28 Kamena 2023.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera iki gitangazamakuru, Abajijwe uko yakiriye iki gikorwa kigayitse cyababaje benshi mu bayoboke b’idini ya Islam hirya no hino ku isi, Papa Fransisiko yavuze ko na we yababajwe n’iki gikorwa, avuga ko kidakwiriye. Avuga ko ibyakozwe bihabanye kure n’uko we ubwe abibona, ngo kuko abantu bose ku isi mu madini anyuranye bahamagarirwa kubana kivandimwe kuri iyi si. Atanga urugero rw’uko yabigarutseho mu nyandiko yashyize ahagaragara mu 2019 yise “ Human Fraternity” ihamagarira abantu bose kubana kivandimwe.
Akomoza ku bwubahane bugomba kuba hagati y’abayoboke b’amadini ntawe ubangamiye mugenzi we, Papa Fransisiko yagize ati “ Igitabo cyose gitagatifu kigomba kubahwa na buri muntu wese, yaba abemera ibirimo ndetse n’abatabyemera; ubwisanzure mu gutanga igitekerezo cy’umuntu ntibukwiye kugira uwo bukomeretsa cyangwa bubangamira. Ibi bikwiye kurwanywa.”
Papa Fransisiko yavuze kandi ko ejo hazaza h’abayoboke b’amadini anyuranye hagomba gushyingira ku bwubahane n’ubwuzuzanye hagati yabo hagamijwe guteza imbere umuco w’amahoro nk’imwe mu nzira ibafasha kugera ku Mana bemera; avuga kandi ko amadini afite inshingano zo kwigisha abayoboke ubufatanye, ubwuzuzanye, gusabirana no guharanira gukora ibyiza.
Papa Fransisiko yasoje avuga ko mu nyandiko “Human Fraternity” yatangaje mu 2019 hakubiyemo uko abantu bose bakwiye kubana, mu bwuzuzanye no kubahana hagati yabo hagamijwe kubaka isi nziza isengereye amahoro, ubumwe n’urukundo, ndetse bakanabanira neza iibidukikije.
Nk’uko Catholic News Agency ibitangaza, Ku wa 28 Kanama 2023 nibwo umwe mu baturage b’impunzi uba mu gihugu cya Swede mu mujyi wa Stockholm ufite inkomoko mu gihugu cya Iraq, yagaragaye atwika zimwe mu mpapuro z’igitabo “Coran” cy’idini ya Islam, iki gikorwa cyababaje abayoboke benshi b’iri dini hirya no hino ku isi, hanatangizwa imyigaragambyo yo kucyamagana kuri Ambassade ya Iraq mu gihugu cya Swede.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.