Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yifurije abitabiriye imikino y’igikombe cy’isi kurangwa n’ibyishimo byimakaza amahoro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Fransisiko yavuze ko imikino y’igikombe cy’isi 2022 kirimo gukinirwa muri Qatar ari andi mahirwe yo kubaka ubuvandimwe n’ibyishimo byimakaza umuco w’amahoro.

Papa Fransisiko yifurije abitabiriye imikino y’igikombe cy’isi kurangwa n’ibyishimo byimakaza amahoro
Papa Fransisiko yifurije abitabiriye imikino y’igikombe cy’isi kurangwa n’ibyishimo byimakaza amahoro

Papa Fransisiko yabitangaje ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, mu kiganiro ageza ku mbaga kiba buri wa gatatu w’icyumweru, aho aba yateguye insanganyamatsiko iza kuganirwaho, iyi gahunda ikitabirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye batuye mu mujyi wa Roma.

Agana ku musozo w’ikiganiro, Papa Fransisiko yagarutse ku mikino y’igikombe cy’isi kirimo gukinirwa muri Qatar, cyahuje amakipe ahagarariye imigabane yose yo ku isi, avuga ko iyi mikino ari andi mahirwe yo kunga ubumwe, no kubaka umuco w’amahoro mu baturage b’ibihugu byose.

Papa Fransisiko yagize ati“ Ndagira ngo mbonereho gusuhuza abakinnyi, abafana n’abahagarariye amakipe yo ku migabane itandukanye ari mu mikino y’igikombe cy’isi 2022 muri Qatar; Uyu mwanya bagize wo guhuzwa n’iyi mikino ubabere n’amahirwe yo kwishimirana hagati y’ibihugu ndetse no guteza imbere ubuvandimwe bwimakaza amahoro mu bantu.”

Mu nyigisho yo kuri uyu wa gatatu, Papa Fransisiko yasabye abakristu gatolika gukomeza kuzirikana mu isengesho abaturage bo muri Ukraine bakiri mu ntambara iki gihugu cyashojwemo n’u Burusiya, n’abaturage bo muri Indonesie baherutse kwihasirwa n’umutingito ugahitana bamwe, abandi bagahunga, uyu munsi ibikorwa byinshi by'iterambere bibafasha kubona imibereho bikaba byarangiritse.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose