Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege muri Tanzaniya

Nyuma y’ubutumwa bw’ihumure Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzaniya yageneye imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yaguye mu kiyaga cya Victoria ku cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Papa Fransisiko yatanagaje ko yifatanyije n’iyi miryango, ayifuriza gukomeza kwihangana.

Papa Fransisiko yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege muri Tanzaniya
Papa Fransisiko yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege muri Tanzaniya

Nk’uko Vaticannews.va ibitangaza, Ubutumwa bwa Papa Fransisiko buhumuriza iyi miryango bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, umunyamabanga mukuru wa Vatikani hifashishijwe uburyo bwa Telegram, bwohererezwa Intumwa ya Papa mu gihugu cya Tanzaniya kugira ngo bugezwe kubo bugenewe.

Ubwo butumwa buragira buti“Nyuma yo kumva inkuru ibabaje y’indege yakoreye impanuka i Bukoba, Nyirubutungane Papa Fransisiko yifatanyije namwe muri ako kababaro by’umwihariko imiryango yabuze abayo, akabasezeranya n’inkunga y’isengesho. Papa Fransisiko arakomeza gusabira abahitanywe n’impanuka kugira ngo Imana ibakire, baruhukire mu mahoro. ”

Iyi mpanuka y’Ikigo gitwara abagenzi cyo muri Tanzania ’Precision Air’yabaye ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022 ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo yakozwe n’ indege ifite ibirango bya PW 494 -5H-PWF yavaga i Dar es Salaam yerekeza mu mujyi wa Bukoba ; yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Victoria ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba ihitana abantu 19 muri 43 bari bayirimo, naho 24 aba aribo barokoka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose