Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yahitanye abantu 69 muri Nepal

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa bw’akababaro Bidya Devi Bhandari Perezida w’igihugu cya Nepal nyuma y’impanuka y’indege yabereye muri iki gihugu ku cyumweru igahitana abagenzi 69 bari bayirimo.

Papa Fransisiko yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yahitanye abantu 69 muri Nepal
Papa Fransisiko yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yahitanye abantu 69 muri Nepal

Nk’uko CNN ibitangaza, Iyi mpanuka y’indege yabereye mu gace k’ahitwa Pokhara yari itwaye abagenzi bavuye ahitwa Kathmandu, berekeje mu mujyi wa Pokhara, mu misozi ya Himalaya; barimo abo mu bihugu by’u Buhinde, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Argentine, u Bufaransa, u Buholandi na Australia. Magingo aya icyateye iyi mpanuka kikaba kitaramenyekana.

Ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere muri Nepal cyatangaje ko umubare w’abamaze kuburira ubuzima mu mpanuka y’indege ya kompanyi yitwa Nepal’s Yeti Airlines ifite ibirango bya ATR 72 wamaze kugera ku bantu 69.

Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 ibaye gatatu ibereye mu rwunge rw’imisozi rwa Himalaya ihitanye umubare munini w’abantu bari bayirimo muri iyi myaka 30. Ubuyobozi bw’iyi kompanyi buvuga ko iyi ndege yari itwaye abagera kuri 72 barimo abagenzi 68 n’abakozi bayo 4.

Ubutumwa bw’ihumure no gukomeza ababuriye muri iyi mpanuka Papa Fransisiko yagikoze kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama 2023, nk’uko byatangajwe na Karidinali Pietro Parolin umuvugizi wa Vatikani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose