Papa Fransisiko yoherereje Perezida Joe Biden Ibaruwa igaragaza akababaro aterwa n’intambara yo muri Ukraine
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’iminsi itatu Karidinali Matteo Zuppi yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika kuva ku wa 17-19 Nyakanga uyu mwaka; Karidinali Zuppi yagiranye ibiganiro na Perezida Joe Biden w’Amerika, anamushyikiriza ibaruwa yandikiwe na Nyiributungane Papa Fransisiko igaragaza akababaro aterwa n’intambara yo muri Ukraine.
Mu rugendo yagiriye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuva tariki 17-19 Nyakanga 2023, Karidinali Matteo Zuppi wahawe ubutumwa na Papa Fransisiko bwo gushaka igisubizo cy’amahoro ku ntambara hagati y'igihugu cya Ukraine n'u Burusiya; yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo muri iki gihugu, barimo abahagarariye Kiliziya Gatolika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ndetse na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko vaticannews.va dukesha iyi nkuru ibitangaza, Karidinali Matteo Zuppi yageze muri iki gihugu nyuma yo kuva i Kyiv muri Ukraine kubonana na Perezida w’iki gihugu, ndetse n’i Moscow mu Burusiya kubonana n’abayobozi b’u Burusiya, mu rwego rwo gusohoza ubutumwa yahawe na Papa Fransisiko.
Muri uru ruzinduko, ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga Karidinali Zuppi yagiranye ibiganiro na Arkiyepiskopi Timothy Broglio Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baganira ku cyakorwa kugira ngo intambara y’u Burusiya na Ukraine irangire, abaturage b’iki gihugu bareke gukomeza kuhazaharira.
Mu gitondo cyo ku wa 18 Nyakanga, Karidinali Zuppi yagiranye ibiganiro no Myr Christophe Pierre intumwa ya Papa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akabari umwe mu bakaridinali 21 Papa Fransisiko aherutse gutora; anabonana kandi na Myr Seamus Patrick Horgan umujyanama wa mbere mu biro by’intumwa ya papa muri iki gihugu. Karidinali Zuppi yagairanye ibiganiro kandi n’abagize komisiyo ishinzwe umutekano n’imikoranire n’u Burayi(Helsinki Commission)ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku gicamunsi cyo kuri iyi tariki, Karidinali Matteo Zuppi yakiriwe muri Perezidansi y’Amerika(White House) na Perezida Joe Biden w’Amerika; mu biganiro bagiranye byamaze isaha, baganirirye ku cyakorwa kugira ngo harengerwe inzirakarengane z’abaturage bo mu gihugu cya Ukraine, bagaruka no ku kibazo cy’abana bo muri iki gihugu bajyanywe ku ngufu mu Burusiya n’ingabo z’Abarusiya, banarebera hamwe icyakorwa ku buryo bwihuse ngo amahoro agaruke muri iki gihugu.
Muri ibi biganiro, Karidinali Zuppi yashyikirije Perezida Joe Biden ibaruwa yandikiwe na Papa Fransisiko igaragaza akababaro aterwa n’ibikorerwa inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye na Vatican news, Karidinali Christopher Pierre Intumwa ya Papa i Washington yayitangarije ko mu biganiro bagiranye, Perezida Joe Biden yagaragaje ko yishimiye ubushake bwa Papa Fransisiko mu gushaka igisubizo cy’intambara yo muri Ukraine, ndetse na we akaba yabagaragarije uko abona iyi ntambara yasozwa. Avuga ko Papa Fransisiko ahangayikishijwe n’abana bo muri Ukraine bajyanywe mu Burusiya, kandi ko muri uru ruzinduko bagarutse kuri iyi ngingo kugirango harebwe uko aba bana basubizwa mu gihugu cyabo.
Karidinali Christopher yabwiye vaticannews ko uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Dipolomasi yo kubanisha impande zishamiranye ari ingenzi kuko ubutumwa ikora bukorerwa mu isi, kandi ingaruka z’intambara zikaba zigera ku baturage. Avuga kandi ko n’ubwo ibi biganiro bidahita bitanga igisubizo ku buryo bw’ako kanya, biba ari ngombwa mu rwego rwo kuvuganira abarengana kuko baba bakeneye kurenganurwa. Yongeraho ko uru rugendo ari imwe mu ntambwe za mbere zigamije gushaka amahoro ku ntambara yo muri Ukraine, kandi ko hari icyizere ko iyi ntambara izahagarara.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.