Papa Leo XIV yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bwa Bahrain baganira ku mahoro n’ubworoherane bw’amadini.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yakiriye i Vatikani Nyiricyubahiro Salman bin Hamad Al Khalifa Igikomangoma cy’ubwami bwa Bahrain akaba na Minisitir w’intebe w’iki gihugu. Uru ruzinduko rwe rwari rugamije gushimangira umubano mwiza hagati ya Vatican n’igihugu cya Bahrain. Baganiriye ku ngingo zikomeye zirebana n’amahoro n’ubworoherane hagati y’amadini ndetse no kwishimira umubano mwiza Vaticani ifitanye n’ubwami bwa Bahrain.
Vatikani yatangaje nyuma yo guhura na Papa no kugirana ibiganiro, Igikomangoma cyahuye na Kardinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, hamwe na Musenyeri Mirosław Wachowski, ushinzwe imibanire n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ inama, rivuga ko ibiganiro byagenze mu buryo bw’ubwubahane, aho impande zombi zagaragaje ko zishimiye umubano mwiza usanzwe hagati ya Vatican n’Ubwami bwa Bahrain, ndetse banemeza ko bashyize imbere ingingo yo kuwushimangira kurushaho.
Gushyira imbere politiki ya Bahrain yo guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini, n’uburyo abaturage bafite imyemerere itandukanye babana mu mahoro muri icyo gihugu. Ni igikorwa cy’ingenzi cyane mu gihe isi yugarijwe n’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku myemerere.
Mu bindi byagarutsweho, bavuze ku ihuriro Bahrain yateguye muri 2022, aho Papa Francisiko yitabiriye inama mpuzamahanga yiswe “Bahrain Forum for Dialogue (East and West for Human Coexistence), igamije kwimakaza ubumwe n’ubworoherane ku isi hose. Muri iyo nama impande zombi zaganiriye ku ngingo zirebana no kubaka amahoro ku rwego mpuzamahanga, harimo no kugaragaza ko bakeneye ko intambara mu Burasirazuba bwo Hagati zihagarara vuba, kugira ngo abantu bongere gusubira mu buzima busanzwe.
Umubano wihariye wa Vatican na Bahrain.
Umubano wa Dipolomasi hagati ya Vatican na Bahrain watangiye mu 1999, bivuze ko impande zombi zimaze imyaka irenga 25 zifatanyije mu kubaka umubano wubakiye ku bwubahane n’ubworoherane. Ukaba ugenda urushaho gutera imbere binyuze mu mahuriro y’amadini, ubufatanye bwa politiki, n’imishinga ifasha abaturage bafite imyemerere itandukanye.
Muri 2021, I Bahrain hashyizwe katedrali nini ya Kiliziya Gatorika yitiriwe Umwamikazi wa Arabiya“Our Lady of Arabia”, iyi Katedrale yemewe na Papa, nk’icyemezo gikomeye cyo gutanga uburenganzira ku bayoboke b’amadini atandukanye, cyane cyane Abakirisitu batuye cyangwa bakorera muri iki gihugu.
Guhura kwa Papa Leo XIV n’Igikomangoma Salman bin Hamad Al Khalifa birashimangira ko hari ubushake bukomeye bwo gukomeza ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatorika n’Ubwami bwa Bahrain, ndetse no kugira uruhare mu gushaka amahoro mu karere k’Abarabu n’isi yose muri rusange.
Umubano wihariye wa leta ya Vatikani n’ubwami Bwa Bahrain werekana ko amahoro ashoboka hagati y’abantu bafite imyizerere itandukanye, igihe cyose hari ubushake bwa politiki n’imyemerere yo kwicarana no kuganira.
Uru ruzinduko rwatumye Vatikani na Bahrain bongera gusangira icyerekezo cy’amahoro, ubworoherane, n’iterambere ridashingiye ku ivangura, ibiganiro byubaka bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugarura ituze ku isi.
Ubwami bwa Bahrain bufite abaturage basaga miliyoni 1.5, hafi 46% ari Abaturage kavukire ba Bahrain, abandi ni abimukira baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri iki gihugu hari ubwoko butandukanye bw’amadini, ariko Islam ni yo dini yemewe na leta, ikaba ifite abayoboke bagabanyije mu matsinda 2 ya Sunnah (70%) na Shi’a (30%). Abakirisitu bo muri Bahrain, n’ubwo ari bakeya ugereranyije n’abayisilamu, bafite uburenganzira bwo gusenga mu mahoro, muri kiliziya bubakiwe ya Katedrali nini ya “Our Lady of Arabia” yubatswe mu 2021,
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.