Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabye abiyeguriye Imana kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’ikizere mu isi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Gashyantare 2026 Papa Leo XIV yifatanyije n’abihaye Imana batandukanye kwizihiza umunsi w’Abiyeguriye Imana .Yasabye abiyeguriye Imana bose kuba “umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’ikizere mu isi yugarijwe n’amakimbirane, ubukene n’ihungabana ry’ukwemera.

Papa Leo XIV yasabye abiyeguriye Imana kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’ikizere mu isi.
Papa Leo XIV yasabye abiyeguriye Imana kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’ikizere mu isi.

Ibi yabigarutseho mu gitambo cya misa yasomeraga muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, mu kwizihiza umunsi mukuru w’abiyeguriye Imana ku nshuro ya 30 no guhimbaza umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Uyu muhango Liturujiya yawo irangwa no gucana urumuri bagakora umutambagiro binjira mu Kiliziya bacanye urumuri rwibutsaga amagambo y’umuhanuzi Simeyoni wavuze ko Kristu ari « Urumuri rumurikira amahanga. ‘’

Mu nyigisho ye, Papa Leo yagarutse ku Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2, 22–40, aho Simeyoni na Ana bamenye Yezu bakamutangaza nk’Umukiza, wari utegerejwe. Yasobanuye icyo gikorwa nk’ihuriro ry’intambwe ebyiri z’urukundo ari zo urukundo rw’Imana iza gukiza muntu n’urw’abantu bayitegereje bafite ukwizera guhoraho kandi gukangutse.

Papa yagaragaje ko Yezu yiyerekanye nk’umwana w’umuryango ukennye, avuga ko ibi bigaragaza uko Imana yubaha byimazeyo ubwisanzure bwa muntu kandi ikiyegereza ubukene n’intege nke by’abantu. Yagize ati Kristu yitanga mu bwiyoroshye no mu buntu busesuye, atagira icyo ahatira umuntu, ahubwo akoresha imbaraga z’urukundo rwe rutagira intwaro.

Mu butumwa bwe, Papa Leo yavuze ko Kiliziya isabira Abihaye Imana kuba abahanuzi b’iki gihe, intumwa zitangaza ko Imana ihari kandi zigategura inzira yayo. Yabasabye kwitanga , bakiyegurira Imana byuzuye, abagereranya na Zahabu zitunganyirizwa mu muriro nk’uko umuhanuzi Malakiya abivuga.

Papa Leo yashimangiye ko ubutumwa bw’imiryango y’abiyeguriye Imana ari ingenzi cyane cyane mu muryango w’abantu aho ukwemera n’ubuzima bwa buri munsi bigenda birushaho gutandukana. Yabibukije ko bahamagarirwa guhamya ko Imana iri mu mateka y’abantu nk’umukiza w’abantu bose.

Mu gusoza, Papa Leo yagarutse ku isengesho rya Simiyoni rigira riti “Noneho Mwami, rekura umugaragu wawe agende amahoro,” avuga ko ritwigisha ko kwita ku by’isi bidashobora gutandukanywa n’icyizere gishinze imizi mu buzima bw’iteka. Simeyoni, yabonye agakiza muri Yezu, bituma agira umudendezo imbere y’ubuzima n’urupfu.

Papa yasabye abiyeguriye Imana kubaho bafite ibirenge bishikamye ku isi, ariko imitima yabo ihora ireba ku by’iteka, ari byo bitanga urumuri n’icyerekezo ku bindi byose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose