Papa Leo XIV yasuye ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe muri Libani.
“Ntidushobora kwibagirwa abaruhijwe n’ubuzima.”Aya ni amagambo Papa Leo XIV yatangaje ubwo yari ageze mu bitaro bya la Croix byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2025, Umunsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Libani, ukaba n’umunsi wa nyuma w’urugendo rwe rwa mbere rw’ubutumwa.
Ibitaro bya La Croix biherereye i Jal Ed Dib, ni bimwe mu bitaro binini byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Burasirazuba bwo hagati. Papa yashimye akazi gakorwa n’ababikira n’abandi bakozi bitangira kwita ku bantu baruhijwe n’ubuzima.
Ibi bitaro bya La Croix byashinzwe mu 1919 na Padiri Jacques Haddad wabaye umutagatifu, byahinduwe ibitaro by’indwara zo mu mutwe mu 1937 hanyuma biza guhinduka ibitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe mu 1951.
Ibitaro bya Hospital de la Croix ni bimwe mu bitaro binini byo mu Burasirazuba bwo Hagati byita ku buzima bwo mu mutwe, bifite amacumbi atanu manini yakira abarwayi. Papa Leo XIV yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yasuye ibi bitaro asobanura ko impamvu yashatse kuhaza ari uko ari ho Yezu ari.
Ati“Nashatse kuza kuko Yezu ari hano, ari muri mwe murwaye, ari kandi no muri mwe mubitaho ni ukuvuga abarwayi, ababikira, abaganga, n’abakozi bose bita ku buzima.” Papa yanabijeje kandi ko abasabira
Nyirubutungane Papa Leo XIV yibukije abarwayi n’abandi bahakorera ubutumwa Padiri Jacques washinze ibi bitaro nk’intumwa idacogora y’urukundo rwo gufasha. Uyu yibukwa ku butagatifu bw’ubuzima yagaragaje cyane cyane mu rukundo yahaye abakene n’abababaye kurusha abandi.
Papa Leo XIV yabashishikarije kutigera batakaza ibyishimo by’ubu butumwa, n’iyo baba bagize umunaniro cyangwa bacitse intege, cyane cyane kubera ibihe bitoroshye bakunze gukoreramo.
Papa Leo XIV yashimiye ababikira ndetse n’abakozi bose b’ibi bitaro ku bw’ukwitanga kwabo muri uyu murimo. Yibukije ko abakozi “ari ikimenyetso kigaragara cy’urukundo rw’imbabazi rwa Kristu. Nk’Umusamariya mwiza, mwitangira abakomeretse.
Nubwo ibibazo bihari, Papa Leo yabasabye gukomeza gushyira imbere y’amaso yabo ibyiza bashobora gukora.Yagize ati “Ibi ni umurimo ukomeye mu maso y’Imana. Akazi gakorerwa muri ibi bitaro ni ubutumwa bugaragara bubibutsa mwese igihugu cyanyu, ndetse n’umuryango w’abantu muri rusange. Ni ingenzi cyane, nk’uko Nyirubutungane yabitangaje, kutibagirwa abarushye n’abaremerewe.”
Papa Leo yavuze ko badashobora kubaka sosiyete ishaka gutera imbere yihishe inyuma y’ibitekerezo bitari byo by’imibereho myiza, ariko ikirengagiza ukuri kw’ubukene. Ati “By’umwihariko nk’Abakristu, bemera Nyagasani Yezu, duhamagariwe kwita ku bakene. Ibi ni byo Ivanjiri ihamagarira buri wese muri twe.
Papa Leo yasoje ubutumwa bwe abibutsa ko bari hafi y’umutima w’Imana, ko ibafite mu biganza byayo; ibaherekeza mu rukundo; kandi ibaha ubworoherane ibinyujije mu ntoki n’uduseke tw’ababitaho. Ntimuzigere mwibagirwa Nyagasani abakunda kandi abitaho nk’abana be.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.