Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Krapić Benedikta kuba Umuyobozi wungirije mushya w’Ibiro bye bishinzwe itangazamakuru .
Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Benedikta Krapić, usanzwe ukora muri Dicastery ishinzwe Itumanaho I Vatican kuba Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru, asimbuye Cristiane Murray, weguye kuri uwo mwanya yari amazeho igihe kuva muri Nyakanga 2019. Ni igikorwa cyabaye ku wa gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026 nyuma yo kwakirwa na Papa. Itangazo ryatangajwe mu Igazeti ya buri munsi y’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru rivuga ko Papa yashyizeho umuyobozi mushya wungirije ushinzwe itangazamakuru mu biro bye.
Umubikira NINA Benedikta Krapić akomoka muri gihugu cya Korowasiya, azatangira inshingano ze nshya ku wa 1 Werurwe 2026. Soeur NINA Krapić yavukiye i Rijeka muri Croatia ku wa 7 Kamena 1989. Yabonye impamyabumenyi mu Mategeko muri 2015 muri Kaminuza ya Rijeka, nyuma aza kwiga no kwihugura mu bijyanye n’Itumanaho n’Imibanire n’Abaturage (Public Relations) muri Kaminuza ya Zagreb mu 2023.
Yakoze amasezerano ya burundu mu muryango w’ababikira b’Urukundo ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo ku wa 13 Kanama 2023. Yakoze akazi k’itangazamakuru ndetse anaba umujyanama mu by’amategeko ku bagore bahohotewe mu ngo no ku bandi bantu bari mu byiciro byibasirwa cyangwa basigajwe inyuma na sosiyete. Yanabaye Umuyobozi w’Itumanaho muri Caritas ya Arikidiyosezi ya Rijeka.
Kuva mu 2023, yabaye umukozi wa Dicastery ishinzwe Itumanaho I Vatican. Kuri ubu aritegura guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (Dogitorat) mu Bumenyi bw’Imibereho Rusange nyuma yo gusoza amasomo ari kwiga muri Collegium Maximum ya Kaminuza ya Papa Geregoriya i Roma.
Vatican news yanditse ko umuyobozi mukuru wa Dikasiteri ( Perefe wa Dicastery) ishinzwe Itumanaho mu biro bya Papa Paolo Ruffini, yahaye ikaze uyu Mubikira wahawe imirimo mishya, ashimira uwo bari bamaranye igihe muri izi nshingano. Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Cristiane Murray ku bwitange n’ubunyamwuga yakoranye umurimo we.Mbikuye ku mutima , nifurije akazi keza Umubikira Nina Benedikta Krapić, kandi mfite icyizere ku bushobozi bwe bw’umwuga no ku mico myiza imuranga ko azatanga umusaruro mwiza muri izi nshingano nshya yatorewe.”
Uyu mubikira ni umwe mu bategerejwe I Kigali mu bazitabira inteko rusange y’ihuriro Gatolika ry’abakora itangazamakuru n’itumanaho (SIGNIS) rizaba tariki ya 3-8 Kanama 2026.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.