Paruwasi Crête Congo-Nil yibarutse abapadiri babiri n’Umwepiskopi mu myaka ibiri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti kuri Diyakoni Alexandre Bayisenge. Ibirori by’iri tangwa ry’Ubusaserdoti byabereye muri Paruwasi Crête Congo-Nil yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene ari nayo Padiri Alexandre Bayisenge avukamo.
Paruwasi Crête Congo-Nil yaherukaga kwibaruka Umusaserdoti mu Ukuboza 2023, ibyaje bikurikira itorwa rya Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, uvuka muri iyi paruwasi, watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo muri Mata 2023.
Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi Crête Congo-Nil, Biraro Athanase Perezida wa Komite Nyobozi ya Paruwasi Crête Congo-Nil yavuze ko ari ibyishimo bigeretse ku bindi kubwo kuba Imana ikomeje gutanga Ingabire yayo ku bakristu ba paruwasi.
Ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane by’umwihariko muri iyi myaka ibiri kuko twabonye Ingabire zidasanzwe zirimo kubona Umwepiskopi n’Abapadiri babiri.”
Bwana Biraro yibukije Padiri Bayisenge ko abaye umubyeyi n’umushumba kuko agiye kwigisha Ijambo ry’Imana, gutagatifuza imbaga y’Imana no kuyobora imbaga y’Imana. Ati “Muri uwo murimo utoroshye uzisunge Imana kuko utazigera uyobagurika cyangwa ngo unanirwe.”
Mu ijambo rye, Padiri Alexandre Bayisenge yashimiye Musenyeri Alexis Habiyambere, Umwepiskopi wa Nyundo uri mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ari we wabemereye gutangira Iseminari nkuru. Yanashimiye Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wamufashije gukomeza iyo nzira, ashimira ababyeyi, abarezi inshuti n’ababavandimwe batahwemye kumutura isengesho.
Padiri Bayisenge yikije ku kuba Ubusaserdoti atari ibyo umuntu ubwe yihitiramo, ibyo yemererwa n’amategeko, ibyo ategereza mu gihe runaka cyangwa se impano. Ati “Ahubwo ni Ingabire Imana igenera uwo ishaka, mu gihe ishaka.”
Ibi kandi byanashimangiwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza uvuga ko Ubusaserdoti ari Ingabire kuko umuntu atabugeraho kubera ubuhanga cyangwa ubuhangange.
Yifashishije urugero rw’igihe yatorerwaga kuba Umwepiskopi, Musenyeri Mwumvaneza yagize ati “Maze gutorerwa kuba Umwepiskopi wa Nyundo abantu baje kumfasha kwishimira iyo ngabire. Muri uko kwishima, umwana yarambajije ati “ariko buriya mwari mwatanze ubusabe muri bangahe? Kugira ngo bagutoranye mwari mwasabye muri bangahe?”
Akomeza agira ati “Ntabwo ubupadiri batanga ubusabe. Umupadiri atorwa n’Imana”
Padiri Alexandre Bayisenge wafashe intego igira iti “Kristu niwe bugingo bwanjye” yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Gatovu iherereye muri Ngororero.
Padiri Bayisenge ni umwe mu bapadiri ikenda bazibarukwa na Diyosezi ya Nyundo muri uyu mwaka.
Paruwasi Crête Congo-Nil yaherukaga gutangirwamo isakaramwentu rya’Ubusaserdoti mu myaka 11 ishize.
Mu gihe habura umwaka ngo Paruwasi Crête Congo-Nil yuzuze imyaka 60, imaze kwibaruka Abapadiri 15. Inafite kandi abafurere n’ababikira basaga 20.
Kugeza ubu, Paruwasi Crête Congo-Nil ifite abakristu basaga ibihumbi 12,000 babarizwa muri santarali zirindwi. Hari kandi imiryango y’abihayimana batuye muri iyi Paruwasi ariyo; Ababikira b’Izuka rya Yezu n’Abavandimwe bato ba Yezu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.