Paruwasi Cyahafi: Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yaganirije abakobwa babyariye iwabo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abakobwa babyariye iwabo bo muri Paruwasi St Pierre Cyahafi bavuga ko kuganirizwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabafashije kumenya uko bakwitwara mu gihe haba hari ushaka kubahohotera; ibiganiro bahawe bikaba byabafashije kumva ko nyuma yo kubyarira imburagihe bagifite andi mahirwe mu buzima.
Shimwa Germaine, utuye mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge avuga ko kuba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yaratekereje ku bakobwa babyariye iwabo, ikabategurira amahugurwa ku ihohoterwa ari ubundi bufasha babonye buzatuma batongera guhohoterwa nka mbere, bityo hagira n’ushaka kubahohotera bakamumenya ndetse bakazirinda guhohotera abana babyaye.
Shimwa Germaine yagize ati “Iyo ubonye umuntu ukuganiriza biragufasha, bikaguha kumva muri wowe ufite agaciro. Iyo wabyariye iwanyu ukiri muto uba wumva uri igicibwa mu muryango ariko iyo ugize amahirwe yo kubona umuryango cyangwa abantu bishyize hamwe bakakwegera, bakakuganiriza bituma wongera kugira icyizere cy’ubuzima.” Shimwa Germain avuga kuba iyo komisiyo ibafasha kwiga umwuga w’ubudozi yumva afite inzozi zo kuzaba umudozi wabigize umwuga.
Hakizimana Jean Louis ushinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi St Pierre Cyahafi yabwiye Kinyamateka ko mu murenge wa Kimisagara ari hamwe mu hakigaragara ikibazo cy’abakobwa batewe inda z’imburagihe, bakabyara bakiri bato, abenshi muribo bakaba barahohotewe n’abasore n’abagabo babasambanyije.
Hakizimana Jean Louis avuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rwa Paruwasi yatekereje kuru aba bakobwa kugira ngo ibafashe gusobanukirwa n’ihohoterwa, kongera kwiyakira mu muryango, no kubaherekeza kugira ngo boye kuzongera kugwa mu mitego nk’uko byabagendekeye mbere, ndetse inabigishe uko bakwitwara mu gihe haba hari uwo mu muryango ushaka kubahohotera.
Madamu Uwimana Therese ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabwiye Kinyamateka ko iri hohoterwa ari imwe mu nzitizi zikibangamiye iterambere n’imibereho myiza by’ umuryango muri iki gihe; iyo komisiyo ikaba ifatanyije n’Itorero Angilikani mu Rwanda mu bukangurambaga bugamije kurirwanya mu muryango nyarwanda. Ubu bukangurambaga bukazakorwa hifashishijwe n’itangazamakuru, amahugurwa, ibiganiro, abanyamadini, inama no kujya ahahurira abantu benshi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.