Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya I Gitarama yahimbaje Yubile y’imyaka 50, inibaruka umupadiri wa 10.

Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, muri paruwase yisunze mutagatifu Andereya Gitarama, abakristu bakereye kwizihiza Yubile y’imyaka 50 paruwase yabo imaze ishinzwe. Ni ibirori by’impurirane kuko byahujwe no kwizihiza Yubile y’impurirane muri iyi paruwase, imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda n’imyaka 50 ishize iyi paruwase imaze ivutse. Byahuriranye kandi n’itangwa ry’ubupadiri ku ba Diyakoni babiri harimo n’uvuka muri iyi Paruwase.

Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya I Gitarama yahimbaje Yubile y’imyaka 50, inibaruka umupadiri wa 10.
Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya I Gitarama yahimbaje Yubile y’imyaka 50, inibaruka umupadiri wa 10.

Ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Paruwase yisunze mutagatifu Andereye byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice.

Myr Simaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru yifatanyije n’abakristu ba Paruwase yisunze mutagatifu Andereya Gitarama guhimbaza Yubile, dore ko nawe ahimbaza Yubile y’imyaka 50 ahawe ubusaseredoti. Muri ibi birori kandi hahimbarijwemo Yubile y’imyaka 25 ishize Padiri Themistocles Ndayishimiye na Padiri Sylivere Komezusenge bahawe iryo isakaramentu ry’ubusaseredoti.

Igitambo cya misa yo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Paruwase yisunze mutagatifu Andereya cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na Myr Simaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’imbaga y’abasaseredoti batandukanye.

Ni igitambo cya misa cyanabereyemo imihango y’itangwa ry’ubusaseredoti kuri Diyakoni Jean Aime Twambaze wo muri paruwase ya Gitarama na Diyakoni Alphonse Mutabazi uvuka muri paruwase ya Kigoma.

Ku isaha ya saa 11h40, nyuma y’uko umwepisikopi amaze kuvuga isengesho ryo kubegurira Imana, abari aba Diyakoni babaye aba padiri. Imbaga y’abakristu,abihayimana n’abapadiri babakiriza amashyi n’impundu.

Mu nyigisho ye Myr Balthazar Ntivuguruzwa yagarutse k’umunsi mukuru wa Asomusiyo duhimbazaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, yavuze kenshi k’umunsi wa Bikiramriya I Kabgayi hakunze gutangwa isakaramentu ry’ ubusaseredoti kuko Bikiramariya asangiye ibanga n’umusaseredoti.

Mu butumwa bwe, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye abakristu ba Paruwase ya Gitarama ibikorwa byiza bakoze na nubu bagikomeza, abifuriza gukomeza kubaka ingoma y’Imana muri Paruwasi yabo. Yabasabe gukomeza gutera imbere mu kubaka paruwase bashyize hamwe mu bufatanye n’ubuvandimwe.

Yagize ati: “Nimukomeze mutere imbere mu kubaka paruwasi yanyu. Mwubake ubumwe, mwubake ubufatanye, mwubake ubuvandimwe, mube ku isonga ry’inkuru nziza ya Yezu Kristu.”

Myr Simaragde Mbonyintege yavuze ko yishimiye gukorera Yubile y’ubusaseredoti bwe muri Paruwasi ya Gitarama kubera impamvu nyinshi zirimo iyo kuba iyi paruwase yaravutse mu mwaka umwe nawe igihe yaherewe ubusaseredoti.

Yavuze ko inyota yo gushaka kuba umusaseredoti yayigize afite imyaka itatu. Yasabye abahawe ubupadiri n’abandi basanzwe aribo kumva ko imirimo bahamagariwe irenze ububasha n’imbaraga zabo abibutsa ko uwabatoye abizi kubarusha. Ati “Ibyo mugomba kubimenya, akaba ariwe mwegamira kugira ngo mukore ibyo yabatoreye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, yavuze ko iyi mpuririrane y’Iminsi mikuru ishimishije, idateye ishema Diyosezi ya Kabgayi na Paruwasi ya Gitarama gusa, ahubwo inateye ishema ku buyobozi bwite bwa Leta.

Yagize ati: “Yubile ntabwo ari ukwishimira imyaka gusa, ahubwo ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo twanyuzemo, tugashimira Imana ku byiza byagezweho ariko tukaniyemeza gukomeza kubaka ahazaza heza. twubaka abakristu bafite ubumuntu, indangagaciro kandi bashishikajwe no kwiteza imbere, duharanira ko roho nzima iba mu mubiri muzima.”

Padiri Jean Aime Twambaze hamwe na Padiri Alphonse Mutabazi babuhawe, bavuze ko uyu munsi udasanzwe kandi utazibagirana mu mibereho yabo kuko bawuboneyemo ingabire y’ubusaseredoti. Yagize ati”Kuba twahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti imbere y’abandi babimazemo igihe kinini biratugaragariza ko bishoboka gukorera Imana kugeza umuntu ashaje.

Padiri Jean Aime akomeza agira ati: “Guhabwa ubupadiri turi kumwe n’abakuru bacu bizihije Yubile y’imyaka bamaze bagizwe abapadiri, byadukomeje kandi ni igihamya y’uko muri iki gihe kuba umupadiri wishimye kandi utunganya ubutumwa bwiza uhamagariwe ukazarinda usaza bishoboka. Aba bapadiri bakuru bacu batubereye urugero rwiza dore ko banatubereye abayobozi mu rugendo rwo kwiyegurira Imana.”

Abakristu ba Paruwase ya Gitarama barashimira Imana yabahaye guhimbaza Yubile no kwibaruka umupadiri. Perezida w’inama nkuru ya Paruwase ya Gitarama Uwitonze Boniface yavuze ko bafite byinshi byo gushimira Imana kuri uyu munsi harimo no kuba bicaye muri Kiliziya nziza yubatswe ku bufatanye n’abakristu. Yagize ati” Duhimbaje iyi yubile turi mu Kiliziya abakristu ba Paruwase ya Gitarama bavuguruye bunze ubumwe bamurikiwe na Roho mutagatifu, turashimira n’ abatubaye hafi muri icyi gikorwa. Dutangira kuvugurura iyi Kiliziya twari dufite intego y’uko tuzizihiza Yubile tuyisengeramo. None uyu munsi intego yacu twayigezeho, Turashimira Imana.”

Paruwase yisunze mutagatifu Andereya I Gitarama yashinzwe tariki 30/07/1975 yahawe umugisha na Myr Andereya Peraudin wari umwepisikopi wa Kabgayi. Imaze kubyara abapadiri icumi barimo: Musenyeri Andereya Havugimana, Padiri Diyogeni NDAHIMANA ukorera ubutumwa muri Congo, Padiri Eric Karamuka, Padiri Jean Paul Cyimana, Padiri Emmnuel Nzamurambaho, Padiri Victor Amerika, Padiri Aimable Irakarama, Padiri Emmanuel Tuyishimire, Padiri Erneste Ngiyembere na Padiri Jean Aimé Twambaze wabuhawe uyu munsi.

Hari kandi n’abapadiri baba baraherewe Isakramentu ry'ubusaserdoti ahandi ariko imiryango yabo ikimukira muri paruwase ya Gitarama, abo nabo paruwasi ibafata nk'abana bayo. Bavugamo Padiri Jean Claude Nsengiyumva, uvuka muri Paruwase ya Karambi, ariko umuryango we ukaba utuye muri paruwase ya Gitarama na Padiri Jean Paul Maniriho wo muri paruwase ya Kibangu umuryango we ukaba warimukiye muri paruwase ya Gitarama.

Paruwase yaragijwe mutagatifu Andereya Intumwa I Gitarama, ifite abakristu bagera ku bihumbi 30.729 mu mibare iheruka yo muri 2024. Intego ya Paruwase iragira iti” Byose mu muryangoremezo.” Ni paruwase yubatse mu mugi wa Muhanga, umudugudu wa Ruhina, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo. Ikikijwe na paruwase ya Musambira mu burasirazuba, paruwase ya Kabgayi mu burengerazuba, paruwase ya Cyeza mu majyaruguru na Paruwase ya Gitare na Kabgayi mu Majyepfo.

Abayobozi mu nzego bwite za leta bifatanyije na paruwase ya St Andre Gitarama mu birori bya Yubile y'imyaka 50 n'itangwa ry'ubupadiri.
Abayobozi mu nzego bwite za leta bifatanyije na paruwase ya St Andre Gitarama mu birori bya Yubile y'imyaka 50 n'itangwa ry'ubupadiri.
Guverineri w'intara y'amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline na Honorable Kalinijabo Balteremy.
Guverineri w'intara y'amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline na Honorable Kalinijabo Balteremy.
Padiri Jean Aime Twambaze na Padiri Alphonse Mutabazi, batanze umugisha w'umuganura ku bakristu .
Padiri Jean Aime Twambaze na Padiri Alphonse Mutabazi, batanze umugisha w'umuganura ku bakristu .
Myr Balthazar ari kumwe na Myr Smaragde wizihiza Yubile y'imyaka 50 hamwe na Padiri Sylvère Komezusenge na Padiri Themistocles Ndayishimiye.
Myr Balthazar ari kumwe na Myr Smaragde wizihiza Yubile y'imyaka 50 hamwe na Padiri Sylvère Komezusenge na Padiri Themistocles Ndayishimiye.
Imbaga y'abakristu yari yabukereye mu kwizihiza Yubile y'imyaka 50 n'itangwa ry'ubusaseredoti.
Imbaga y'abakristu yari yabukereye mu kwizihiza Yubile y'imyaka 50 n'itangwa ry'ubusaseredoti.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose