Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Philippine: Imbwa zatewe amazi y’umugisha ku munsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize umurinzi w’inyamaswa n’ibidukikije

Mu muhango wo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize, mu gihugu cya Filipine(Philippine) kimwe n’ahandi mu bihugu byizihiza uyu mutagatifu hagaragaye amafoto y’abapadiri bakora umugenzo wo gutera imbwa amazi y’umugisha, hagamijwe kumwizihiza.

Philippine: Imbwa zatewe amazi y’umugisha ku munsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize umurinzi w’inyamaswa n’ibidukikije
Philippine: Imbwa zatewe amazi y’umugisha ku munsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize umurinzi w’inyamaswa n’ibidukikije

Mu ifoto dukesha ikinyamakuru Reuters hagaragaramo umupadiri wo muri Paruwasi Manila muri Filipine wasoje igitambo cya Misa, akora umugenzo wo gutera amatungo yo mu rugo umugisha ku munsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize, uyu mugenzo ukaba umenyerewe mu bihugu byinshi by’i Burayi, cyane cyane mu duce dutuyemo imiryango y’Abafransisikani bisunze uyu mutagatifu.

Mutagatifu Fransisiko wa Asize yagaragaje ko ubuhangage bw’Imana n’ubwiza bwayo bigaragarira mubyo yaremye, bityo byose bikaba bibereyeho kuyisingiza, kuyirata no kuyikuza.

Umwanditsi w’urubuga www.franciscanmedia.org rw’abafransisikani agaragaza ko uyu mutagatifu yakundaga ibidukikije n’inyamaswa ku buryo buhebuje, maze agafata umwanya wo gusingiza Imana ari kumwe nabyo.Dore ko yanditse n’igitabo kirimo ibisingizo by’Imana binyuze mu biremwa yaremye: inyamaswa zo ku butaka n’izo mu mazi, ibimera, ibigururka n’ibindi. Akabyita abavandimwe be.

Mu kuzirikana uyu murage, mu bihugu byinshi byo ku isi kuri uyu munsi inyamaswa zibana n’abantu: imbwa, ipusi, indogobe zitabwaho ku buryo bw’umwihariko. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri mwaka kuri iyi tariki ipusi zigera kuri miliyoni 62 zitemberezwa na banyirazo hagamije kuzishimisha.

Abakora uyu mugenzo bakavuga ko ugaragaza urukundo muntu akundana n’ibindi biremwa Imana yaremye, ukagaragaza na none ubumwe muntu yagiranye n’ibindi biremwa igihe Imana yateguzaga Nowa kubaza inkuge agashyiramo ikigabo n’ikigore kuri buri bwoko bw’inyamaswa, Nowa n’umuryango we bakabana nazo mu nkuge kugeza umwuzure urangiye, bagasohoka mu nkuge.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose