Radio Maria Rwanda yamurikiye abakristu imodoka yavuye muri Mariyatoni ya 13
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko Salezi, umurinzi w’abanyamakuru, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho yahaye umugisha imodoka ya Radio Maria Rwanda yavuye mu nkunga abakristu bayiteye muri Mariyatoni ya 13 yabaye mu mwaka ushize wa 2023.
Iyi modoka yaherewe umugisha muri ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda aribyo Kinyamateka, Radio Maria Rwanda na Pacis Tv na ICK News.
Imodoka yahawe umugisha yaguzwe n’abakristu muri Mariyatoni ya 13 yabaye muri 2023, ikaba yaratwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 71 z'Amanyarwanda.
Mu ijambo rishimira, Umuyobozi w’Umuryango wa Radio Maria Rwanda, Georgette Nyirarebe yashimiye abakristu bose bitanze muri Maritayoni ya 13 [yabaye muri Gicurasi na Kamena 2023], kugira ngo hagurwe imodoka nhya yunganira iyari isanzwe ihari kuko itari igishoboye gukora ubutumwa.
Nyirarebe yakomeje avuga ko imodoka yageze ku cyicaro cya Radio Maria Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2023 ndetse ko ari imodoka nziza ikomeye kuko ari imodoka ishoboye no kujya mu misozi.
Yasoje avuga ko bazagerageza kuyigeza muri paruwasi zose kugira ngo abakristu bitanze ngo iboneke bayibone.
Amasezerano yasinywe ku wa 17 Gicurasi 2004, hagati ya Kiliziya mu Rwanda na Minisiteri yari ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho, yahaye uburenganzira Radio Maria bwo gukorera mu Rwanda ndetse Radio Maria Rwanda itangira ibiganiro kuri Asomusiyo yo muri 2004. Umuryango wa Radio Maria ku isi ari nawo Radio Maria Rwanda ibarizwamo washinzwe muri 1998.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.