Sobanukirwa n’inkomoko y’umuteguro w’igiti cya Noheli
Umutako w’igiti cya Noheli ubusanzwe watangiye gukoreshwa mu mazu y’abantu hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 15. Akaba aribwo abakristu batangiye gukoresha kiriya giti nk’umutako ufite ubusobanuro mu gihe hizihizwa umunsi w’ivuka rya Yezu. Abakristu bagikoreshaga nk’ikimenyetso cy’ubuzima bw’iteka.
Umugenzo wo gutegura igiticya Noheli waturutse i Burayi. Abantu bavuga ko Martin Luther ari we watangiye kugikoresha mu kinyejana cya 16. Mu gihugu cy’Ubudage, igiti cya Noheli cyamenyekanye cyane mu kinyejana cya 18. Mu Bwongereza, uyu muco w’igiti cya Noheli wahagejejwe bwa mbere n’umugabekazi “Queen Charlotte” umugore wa George III, ariko biza gushyirwamo ingufu n’igikomangoma “Prince Albert” ku ngoma ya “Queen Victoria”. Mu 1841, igiti cya Noheli cyari kimaze gukwirakwira mu Bwongereza hose.
Umugenzo wo gutegura iki giti ku munsi mukuru wa Noheli wavuye i Burayi ugezwa no ku yindi migabane. Mu 1841, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nabo batangiye gukoresha icyo giti cya Noheli. Urakomeza ugera mu bihugu byo muri Aziya, na Afurika .
Ni igiti giteye nk’ibiti abantu basanzwe bazi mu mashyamba byo mu bwoko bwa Sipure na Pinusi. Ubusanzwe ibi ibiti bihora bisa icyatsi haba ku zuba no mu mvura ndetse bikaba ari ibiti biba biteye neza amashami yabyo agakora umutako mwiza kubera uburyo kiba kigenda gisumbana kuva ku mashami yo hasi kugeza ku gasongero kacyo.
Mu Budage, ibiti bya Noheli byashyirwagwaho indi mitako nk’ imigati minini, pome za zahabu, bombo, amaroza, impapuro z’amabara atandukanye n’ibindi. Uyu munsi, abantu babitakaho impano zikozwe mu mabara meza ashyashyagirana, n’urumuri.
Mu kubihuza n’igisobanuro cy’umunsi mukuru wa Noheli, iki giti gisobanura ubuzima; Aho giteguye hakaba hari ubuzima n’abahari ari bazima. Uyu muteguro urakomeza kugeza mu ntangiro z’umwaka mushya ukurikiyeho; ibi bikaba bisobanura icyifuzo cy’ubuzima, ishya, ihirwe, amahoro n’ibyishimo abagiteguye baba bafite kijyanye n’umwaka mushya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.