Tumenye indwara y’imidido,ibiyitera n’uko twayirinda
Indwara y’imidido ni imwe mu ndwara zititaweho kubera ko usanga n’abayirwaye batitabwaho uko bikwiye. Inzobere mu buvuzi zivuga ko iyi ndwara ivurwa igakira iyo uyirwaye avuwe neza kandi akivuriza ku gihe. Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Dr. Alice Aman inzobere mu kuvura indwara z’uruhu yasobanuye ibitera iyi ndwara, ibimenyetso byayo n’uko yakwirindwa.
Indwara y’imidido ni imwe mu ndwara zititaweho mu rurimi rw’icyongereza zitwa Negregited Tropical Diseases irangwa cyane cyane no kubyimba amaguru harimo n’ibirenge. Iyi ndwara irimo ibice bibiri: Hari iterwa n’indiririzi yitwa Ucerelia, hakaba na Falaliose Linfatique idakunze kugaragara cyane mu Rwanda, irangwa no kubyimba amaguru kandi igatera n’ibibazo ku bindi bice by’umubiri.
Dr Alice Aman umuganga w’indwara z’uruhu yasobanuye ko imidido ifata. Yagize ati “Imidido cyangwa se kubyimba kw’amaguru biza ari ingaruka y’indi y’ibibazo bizanwa n’impanvu nyinshi zitandukanye, zituruka ku zindi ndwara nk’iz’umutima n’umwijima bidakora neza , bishobora no guterwa n’ikibazo cy’imirire mibi ukabona umuntu arabyimbye, kuko n’ubundi umuntu aba afite ikindi kibazo mu mubiri.”
Ati “Imidido iturutse ku zindi ndwara iza nyuma y’imyaka ibiri niyo yitwa Secondaire naho imidido iri primaire yo umuntu ayigira akivuka byibura nyuma y’imyaka 2 avutse . Mu mpamvu ziri secondaire zishobora gutera iyi ndwara y’imidido hari za infection, ziri mu bwoko butandukanye: bagiteri , virus, shampinyo n’ibindi… Uko umuntu agenda akura hari ubwo ashobora guhura n’izi microbes bikazarangira habayeho kugira imidido.”
Akomoza ku kuba imidido yaterwa na Kanseri cyangwa ibinure byinshi mu mubiri, Dr. Alice yagize ati “Hari kandi no kuba umuntu afite Kanseri ku rugingo runaka ,umuntu munini na we ashobora kugira imidido kuko hari igihe ibinure byo kubyibuha bibuza amazi gutembera mu mubiri wose neza bikaba byatera ikibazo. Insufisance vainese igihe imitsi itayobora nez, mu buryo bwo gusubizayo amaraso iyavanye mu mutima ahubwo akaba yareka hafi yawo, ibyo twakwita kudakora neza kw’imitsi nabyo ni indi mpamvu yatera imidido .”
Kugendesha ibirenge mu bice by’ibirunga mu makoro, byongera ibyago byo guhura n’ubutaka bwo mu birunga byangiza circulation y’amaraso, ariko kandi umuntu akagira n’ibyago byinshi byo kugerwaho na microbes nyinshi ziri mu butaka bw’amakoro ugereranyije n’uwambaye inkweto. Mu Rwanda, kubyimba amaguru n’ibirenge biterwa no kuba abantu barakunze gukora mu mirima batambaye inkweto igihe kirekire, abandi bakagenda mu makoro aho ibirunga byarutse nabwo batambaye inkweto.
Mu bimenyetso biranga imidido habaho kubyimba ku ibirenge uhereye kure nko ku mano, ikirenge ukazamuka ku kaguru kose ; uruhu rubyimbye iyo urukanze ubona agatoki kameze nk’agashaka kwinjiramo. Hari n’igihe uyirwaye agira ubushyuhe bwinshi (inflammation).
Dr Alice agira inama umuntu wese ubonye ibimenyetso byo kubyimba amaguru n’ibirenge kwihutira kugana muganga . Yagize ati “Kwivuza kare ni kimwe mu gisubizo cya mbere, iyo usanze abaganga uburwayi bugitangira uravurwa kandi ugakira , iyo uje kare ubuvuzi bugakorwa kare bitewe n’impamvu yabiteye ,kuko uko utinda kwivuza niko impamvu yabiteye ishobora gukura. ”
Ati“Imidido ni indwara ikomeye ariko kandi iravurwa igakira, dore ko itandura. Buri muntu aragirwa inama yo kurinda uruhu rwe cyane cyane abatuye mu butaka bw’aho ibirunga byarutse, hari amakoro ahubwo bakajyayo bambaye inkweto , gukaraba buri gihe no gusiga uruhu aho byanze bakaza kwa muganga kuko tunabigisha uko bakingira uruhu. ”
Avuga kandi ko ubufasha buhari ku bagifatwa n’imidido kandi n’abamaze igihe kinini bafite iki kibazo , icyo basabwa gusa ari ukugana abaganga bakabafasha bityo boye gukomeza guhura n’ibyago cyangwa ibibazo bishingiye kuri iyi ndwara.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko izi ndwara zititaweho zibasira abantu b’abakene , bahinga batambaye inkweto badafite ubwirinzi namba kuri za microbes. OMS ikagaragaza ko izi ndwara zigiye guhagurukirwa kugira ngo zirandurwe burundu byibuze mu mwaka w’2030 zizabe zaracitse.
OMS igaragaza ko abantu Miliyari imwe na Miliyoni 700 ku isi barwaye bene izi ndwra zititaweho. Umubare munini ukaba ari uwo abatuye ku mugabane w’Afurika, bakora umurimo w’ubuhinzi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.