Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tumenye ukwezi k’urukundo n’impuhwe Kiliziya yahariye kwita ku bababaye

Ukwezi kwa Kanama( kwa Munani)ni ukwezi kwahariwe urukundo n’impuhwe bijyana n’ibikorwa byo kugoboka abakene , abababaye n’abari mu kaga. Buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda igashishikariza abakristu kwitabira ibikorwa bihuzwa na Caritas Rwanda hamamijwe gutanga umusanzu, imfashanyo n’ibindi byo gufasha abababaye.

Tumenye ukwezi k’urukundo n’impuhwe Kiliziya yahariye kwita ku bababaye
Tumenye ukwezi k’urukundo n’impuhwe Kiliziya yahariye kwita ku bababaye

Muri uyu mwaka wa 2023, igikorwa cy’urukundo n’impuhwe diyosezi zose zo mu Rwanda zihuriyeho ni ukugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bibasiwe n’ibiza mu minsi ishize, abarwayi n’abandi bakristu basanzwe bafashwa mu maparuwasi atandukanye.

Padiri Kwitonda Gilbert umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Butare mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kinyamateka yavuze uko muri Diyosezi ya Butare gahunda y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe iri gukorwa mu ma paruwasi yose agize iyi diyosezi.

Padiri Kwitonda yagize ati “Ukwezi k’urukundo n’impuhwe ni igihe cyo gushyira imbaraga hamwe hegeranywa inkunga zo kugoboka abantu batandukanye, kuri ubu hakaba hakenewe kugobokwa abagizweho ingaruka n’ibiza bo muri Diyosezi ya Nyundo iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ati “Muri Diyosezi ya Butare tukaba twegera abakristu tukabashishikariza gushyira imbaraga hamwe bitewe n’ibiba bikenewe muri icyo gihe. Kuri ubu tukaba tujyana ubutumwa bwa Musenyeri ushinzwe Caritas ku rwego rw’igihugu bushimira abakristu uruhare bagize mu kugoboka abagezweho n’ibiza muri Diyosezi ya Nyundo , tuboneraho no kubashishikariza gukomeza gutanga inkunga yo kubafasha by’umwihariko kuko ari ukwezi kwahariwe urukundo n’impuhwe.”

Umusaruro w’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe ukoreshwa mu buryo butatu : hari igice gikoreshwa na paruwasi , ikindi kigakoreshwa na Caritas ya diyosezi , ikindi gice kigakoreshwa na Caritas yo ku rwego rw’igihugu; ni umusaruro ugira impinduka ku gihugu cyose. Nta gihe ntarengwa cyashyizwego cyo kuzana umusaruro w’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe kuko buri gace gashobora kweza umusaruro wabo ukaboneka mbere y’ukwezi kwa munani. Kiliziya ikaba yarahisemo ko mu mpeshyi ari ho abakristu baba baramaze gusarura ibyo bejeje bakaba bafataho bike bakagoboka abantu bababaye binyuze muri Caritas kuko ari ugushyira imbaraga hamwe. Iyo hari abejeje mbere nabo bashobora kubyegeranyiriza hamwe kuri paruwasi bikazakoreshwa mu kwezi k’urukundo.

Mu butumwa bushishikariza abakristu n’abandi bafite umutima ugira impuhwe kwitabira gahunda y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe uyu mwaka, Padiri Kwitonda yagize ati“Abantu bose baramenyeshwa kugira ngo bazitabire kandi hazanaboneke ibikenewe bihagije byo gufasha abakristu bababaye, abarwaye n’abandi bakeneye ubufasha; twavuga nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’abihayimana, abantu ku giti cyabo, abafatanyabikorwa twandikira tubamenyesha ibikorwa twifuza gukora tukabasaba inkunga ,no mu bigo nderabuzima. Diyosezi ya Butare ifite ibigonderabuzima 14 n’ibitaro 1 naho hakorwa ubukanguramba kimwe n’ahandi bugamije kwegeranya inkunga zitangwa uko umuntu yifite.”

Mu kwezi k’urukundo n’impuhwe hegeranywa imfashanyo igizwe n’ibintu binyuranye birimo: ibiribwa, imyambararo, amafaranga ,ibikoresho by’isuku n’ibindi.., bikegeranywa hifashishijwe komite za Caritas zashyizweho ku mu miryango remezo, mu karere ,muri santarali kugeza ku rwego rwa paruwasi. Aho umuntu ashobora kunyuza inkunga y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe ni hamwe muri aho kimwe n’uko umuntu ashobora kuyigeza kuri paruwasi imwegereye.

Padiri Gilbert avuga ko kuva mu muryangoremezo kugera kuri paruwasi haba komite ya Caritas, kuko iyo paruwasi imaze kwegeranya inkunga zose zavuye mu masantarali no mu miryangoremezo ibigeza kuri caritas ya diyosezi, nayo ikaba ari yo igena ibigomba koherezwa muri Caritas Rwanda yo ku rwego rw’igihugu.

Padiri Kwitonda Gilbert yanashishikarije kandi abakristu bose kumva neza agaciro k’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe no kwitabira gufasha abababaye n’abari mu kaga nk’uko Kristu abidusaba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose