Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tunyarukire muri Qatar: Kapiteni Robert Lewandowski yagaragaje uko Ukwemera Gatolika kumufasha gukoresha neza impano yo gukina umupira w’amaguru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu cya Polonye akaba na rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye avuga ko kuba umukristu gatolika bifite icyo bimufasha mu gukoresha impano yo gukina umupira w’amaguru.

Tunyarukire muri Qatar: Kapiteni Robert Lewandowski yagaragaje  uko Ukwemera Gatolika kumufasha gukoresha neza impano yo gukina umupira w’amaguru
Tunyarukire muri Qatar: Kapiteni Robert Lewandowski yagaragaje uko Ukwemera Gatolika kumufasha gukoresha neza impano yo gukina umupira w’amaguru

Ni kenshi tubona ku masitade n’ahandi habera amarushanwa yaba mu mupira w’amaguru cyangwa mu yindi mikino, abakinnyi babanza gukora ikimenyetso cy’umusaraba, cyangwa gupfukama mbere yo gutangira amarushanwa. Hari n’abakora iki kimeneyetso cyangwa bagapfukama bagasenga iyo bamaze gutsinda.Abenshi muri aba babikora bahamya ko batabikora bya nyirarureshwa ahubwo babiterwa n’ukwemera baba bafite mu mitima yabo, ko Imana ariyo itanga insinzi hagati y’abahiganwa.

Muri Videwo aherutse gushyira ahagaragara, umukinnyi w’icyamamare Robert Lewandowski ukomoka mu gihugucya Polonye akaba akinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye yavuze ko kuba yarakuriye mu muryango ufite ukwemera gatolika, agakura na we akunda Imana kandi asenga byamufashije gutahura impano yo gukina umupira w’amaguru, n’aho atangiriye kuyibyaza umusaruro akaba adateze gutezuka ku kwemera kwe.

Muri iyi videwo yakunzwe n’abafana benshi b’ikipe ya Barcelone ndetse n’abe bwite, Robert Lewandowski avuga ko mbere ya byose abanza Imana, akayiragiza ibyo agiye gukora, akizera ko ariyo imushoboza, kandi uku kwemera kukamufasha guharanira kuba umuntu mwiza.

Ku wa 17 Mutarama 2022, Robert Lewandowski w’imyaka 34 yahawe na FIFA igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2021. Ahigika kuri uyu mwanya rutahizamu Lionel Messi na Mohamed Salah nyuma yo gutsinda ibitego 69 muri uwo mwaka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose