U Butaliyani na Vatikani bahuriye mu nama itegura Yubile y’imyaka 2025 ya Kiliziya Gatolika ku isi izahimbarizwa i Roma
Mu nama yahuje intumwa za Leta y’u Butaliyani ziyobowe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Madamu Georgia Meloni n’intumwa za Leta ya Vatikani ziyobowe na Karidinali Pietro Parolin, umunyamabanga wa Vatikani kuri uyu wa gatatu, baganiriye ku myiteguro ya yubile y’imyaka 2025 ya Kiliziya izahimbarizwa i Roma mu mwaka w’ 2025.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe Itumanaho” Holy See Press Office”, bagaragaje ko muri iyi nama yamaze isaha n’igice impande zombi zaganiriye ku bufatanye n’imikoranire hagamijwe kunoza imyiteguro ya Yubile y’imyaka 2025, n’uburyo bwo kuzakira neza abazaturuka mu bindi bihugu bazaza mu birori byo kwizihiza iyi Yubile i Roma.
Abahagarariye Leta y’u Butaliyani n’iya Vatikani bishimiye ubufatanye bagiye kugirana mu myiteguro y’iyi yubile kugira ngo hanozwe uburyo buzifashishwa mu gufasha abazaza muri iyi yubile bafite gahunda yo kwitagatifu, ndetse n’uko abandi bazayizamo bo mu zindi nzego z’ubutegetsi, imiryango mpuzamahanga n’abandi bakwitabwaho binyuze muri gahunda ndangamuco z’iki gihugu.
Muri ibi biganiro, Itsinda rya Leta y’u Butaliyani ryari riyobowe na Minisitiri w’Intebe Madamu Meloni, abaminisitiri, perezida w’intara ya Lazio, na Meya w’umujyi wa Roma. Itsinda rihagarariye Leta ya Vatikani ryari riyobowe na Karidinali Pietro Parolin, Arkiyepiskopi Rino Fisichello wo muri Dekasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa n’abandi bayobozi mu nzego za Vatikani. Bemeza ko izindi nama nk’iyi zizakomeza gukorwa hagamijwe kunoza iyi myiteguro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.