Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

U Rwanda rwasenywe n’amaboko yacu ariko kandi rugomba kubakwa n’amaboko yacu-Myr Rukamba

Mu muhango wo gusoza inyigisho z’isanamitima ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ku bantu bagera kuri 90 bo muri Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi w’iyi diyosezi yavuze ko u Rwanda rwasenywe n’amaboko y’Abanyarwanda ariko kandi rugomba no kubakwa n’amaboko yabo.

U Rwanda rwasenywe n’amaboko yacu ariko kandi rugomba kubakwa n’amaboko yacu-Myr Rukamba
U Rwanda rwasenywe n’amaboko yacu ariko kandi rugomba kubakwa n’amaboko yacu-Myr Rukamba

Uyu muhango wabaye tariki ya 17 Werurwe 2024, ukabera muri Paruwasi ya Simbi, witabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Ange Sebutege.

Mu bahawe izi nyigisho harimo kandi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa bakaba barasabye imbabazi abo bahemukiye ndetse baranasoje ibihano bahawe.

Mu butumwa bwe, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yavuye ko diyosezi ashumbye yashyize imbaraga mu nyigisho z’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro hagamijwe kugarira ubukristu bw’ukuri mu Banyarwanda.

Ati “Iki gikorwa ni cyiza kandi ni ngombwa kuko gifasha kongera kugarura ubukristu mu Rwanda rwasenywe n’amaboko yacu ariko kandi rukaba rugomba kubakwa n’amaboko n’umutima byacu. Ni ikintu cyubaka umutima w’umuntu akongera kuba umukristu nyuma y’ibyasenyutse n’ibyangiritse bityo bikazafasha kongera kubaka ubukristu mu Rwanda. Ubukristu ni ukugira umutima muzima, tumaze imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda, ari na yo mpamvu imitima yasenyutse ikeneye kongera gusanwa biciye mu nzira y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.”

Myr Rukamba akomeza avuga ko no muri Paruwasi zitaragerwamo n’iyi gahunda y’inyigisho biri hafi. Yaboneyeho kubasaba gutangira kwitegura bagafungura imitima yabo bakumva ko bagomba guhinduka ku neza y’imiryango yabo, Kiliziya n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege yashimiye Kiliziya Gatolika itegura inyigisho ku isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge kuko zifasha abaturage kongera kubana mu bumwe no mu mahoro.

Ati” Abagezweho n’inyigisho z’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, iyo turebye tubona ari bo baturage beza kandi bafite imbaraga ndetse n’intwaro izo ari zo zose zo guhanga n’ikintu icyo ari cyose cyashaka gusenya ubumwe bakaba batabyihanganira, kuko baba bamaze kubikura mu masomo no muri urwo rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge.”

Mayor Sebutege akomeza avuga ko iyo hataba urugendo rw’isanamitima no gusaba imbabazi, haba hakirimo urwikekwe rudafite aho rushingiye, ariko ko kubera izi nyigisho, urwo rwikekwe rwagabanutse ndetse ko n’aho rwaba rukigaragara izi nyigisho z’urugendo rw’isanamitima zifasha kurukuraho.

Mayor Sebutege yasoje yizeza ko nk’akarere bazakomeza kuba hafi amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yashinzwe hirya no hino ahamaze kugera izi nyigisho, haba mu nkunga z’ibitekerezo n’ibiganiro ndetse no kubongerera ubushobozi. Yasabye Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Diyosezi ya Butare ko imfashanyigisho ziri gutegurwa zaboneka vuba bityo abakristu bagahabwa inyigisho zibafasha kwitegura neza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abasabye imbabazi n’abazitanze bose bemeza ko ubwiyunge n’ubudaheranwa ari byo bizafasha abarokotse kongera kwiyubaka haba ku mutima no ku mubiri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagakira inkomanga ku mutima ndetse bakisanga muri sosiyeti nta pfunwe.

Padiri Jean Bosco Munyawera ushinzwe gukurikirana no kugira inama abakurikira urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa muri Paruwasi ya Simbi avuga ko gahunda y’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ n’ubudaheranwa ikomeje gufasha mu kongera kubyutsa ubukristu.

Yagize ati “Imbuto z’inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge zirahari kuko tugenda tubona imiryango y’abakoze Jenoside basabye imbabazi bari gushyingiranwa n’abo bahemukiye kubera isanamitima n’ubwiyunge. Mu gihe twatangaga izi nyigisho, haje n’abo mu yandi madini bagera kuri 16 bo muri ADEPR, Angilikani n’abadiventiste bagaragaza ko bashaka gukurikira inyigisho kuri ubu bakaba bavuga ko zabagiriye akamaro kuko bongeye kumva bababariye ababahemukiye.”

Igikorwa cyo gutanga izi nyigisho cyateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku nkunga ya International Alert ndetse n’Akarere ka Huye.

Nyuma y’icyicikiro cya kabiri cy’izi nyigisho muri Paruwasi ya Simbi, abagera ku 130 nibo bamaze kugerwaho n’izi nyigisho. Imibare igaragaza ko muri Diyosezi ya Butare abamaze kugerwaho n’inyigisho z’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bagera ku bihumbi 2834 barimo icyiciro cy’abasabye imbabazi nyuma yo gusoza ibihano ku byaha bya Jenoside, n’icyiciro cyabatanze imbabazi ku babahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri paruwase 26 zigize Diyosezi, inyigisho z’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa zimaze kugera muri paruwase 10 ari zo: Nyamiyaga, Nyanza, Magi, Mugombwa, Cyahinda, Kibirizi, Simbi, Rugango, Kirihura na Karama.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege
Muri Paruwasi ya Simbi, abagera ku 130 nibo bamaze kugerwaho n’izi nyigisho
Muri Paruwasi ya Simbi, abagera ku 130 nibo bamaze kugerwaho n’izi nyigisho
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose