Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubudage: Umushoferi yahaniwe kwandika umurongo wo muri Bibiliya ku modoka

Mu mujyi wa Essen uherereye mu gihugu cy’Ubudage, Umushoferi yahaniwe kwandika ku modoka umurongo wo muri Bibiliya ugira uti ‘Yezu ati: Ninjye nzira, ukuri n’ubugingo”

Ubudage: Umushoferi yahaniwe kwandika umurongo wo muri Bibiliya ku modoka
Ubudage: Umushoferi yahaniwe kwandika umurongo wo muri Bibiliya ku modoka

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko igikorwa yakoze kitemewe n’amategeko kuko kigamije kwamamaza iyobokamana.

Ubuyobozi bushinzwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Essen bwoherereje ibaruwa uregwa, Jalil Mashali mu Ukwakira 2023, bumushinja ko ayo magambo yayanditse ku modoka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mashali, umaze imyaka 22 atuye mu Budage, yanze gusiba ayo magambo avuga ko bitagamije kwamamaza bitewe n’ibirimo, aho biherereye n’ingano y’amagambo [yemeza ko ari mato].

Ubuyobozi bwamuciye ihazabu ingana n’amayero 88.50, gusa Mashali abifashijwemo n’umuryango uharanira inyungu zishingiye ku kwemera (ADF International) ntiyemera iki gihano.

Umunyamategeko wa ADF International, Dr. Lidia Rieder avuga ko Leta idakwiye kubuza abantu ubwisanzure ku kwemera.

Akomeza avuga ko ibikorwa bya Mashali birinzwe n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bwo ‘kugira ubwisanzure ku myemerere’

Rieder yongeyeho ati "Leta igomba kwirinda kwivanga mu buryo butemewe n'amategeko muri ubwo bwisanzure."

Mashali wavukiye ndetse akarererwa muri Iran mu idini ya Islam, ku myaka 13 yakoze impanuka imusigira ubumuga n’ububabare bw’igihe kirekire. Ku myaka 33, Mashali yahise yimukira mu Budage kugira ngo yivuze. Muri uko kwivuza, Mashali yahuye n’Umukristukazi aramusengera ndetse binatuma ububabare bwe bworoha. Ibi nibyo byatumye Mashali atangira gusoma Bibiliya.

Mashali, Avuga ko impamvu yashyize amagambo ya Yezu ku modoka ye ari uko Yezu yahinduye ubuzima bwe. Ati “Yezu ni cyo kintu cyiza nakwifuriza buri wese.”

Akomeza avuga ko yishimira igihugu cy’Ubudage nk’ahantu buri wese afite ubwisanzure bwo kugaragaza ukwemera kwe ndetse ko yizeye kuzabikomeza mu kujurira ihazabu yaciwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose