Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubuhamya bw’abapadiri babanye na Padiri Roger Depienne n’icyo abaseminari bamwigiraho.

Padiri Roger Paul Marie Depienne , umupadiri w’umumisiyoneri (FIDEI DENUM) wagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda azahora yibukwa na benshi mu bamumenye cyane cyane abapadiri yatoje bakiri abaseminari . Bamwigiraho kutananirwa mu butumwa , kuzirikana ko nta Konji y’ubutumwa, nta konji yo kuba intumwa ya Kristu. Ibi ni bimwe mu byaranze Padiri Roger Depienne wageze mu Rwanda mu 1960. Yasubiye iwabo mu Bubiligi amaze imyaka 61 mu Rwanda by’umwihariko akaba yaramaze imyaka 16 muri paruwasi ya Rulindo. Yakoze ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali ifitanye umubano wihariye na Diyosezi ya Namur mu Bubiligi ari nayo Padiri Roger Depienne yabarizwagamo.

Ubuhamya bw’abapadiri babanye na Padiri Roger Depienne n’icyo abaseminari bamwigiraho.
Ubuhamya bw’abapadiri babanye na Padiri Roger Depienne n’icyo abaseminari bamwigiraho.

Padiri Claudien MUTUYIMANA Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi Philosophicum ni umwe mu babanye na Padiri Roger Depienne witabye Imana tariki ya 14 Werurwe 2026. Mu buhamya bwe avuga ko yamumenye kuva muri 2003 ubwo yari umufaratiri atangiye ikiciro cyo kwimenyereza (Stage) muri Paruwasi ya Rulindo.

Agira ati” Padiri Depienne namumenye ndi muri Stage i Rulindo , umubano wacu niho watangiriye, urakomeza kugeza ubwo mbaye Padiri, birakomeza kugeza ubwo we agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu mwaka wa 2006 yaje mu Rwanda avuye mu mwaka w’ikiruhuko (Anne Sabbatique) turabana, muri 20008 yaje I Kigarama aho nari ndi Padiri wungirije turabana kuva icyo gihe kugeza muri 2012 ari nabwo yasezeraga mu Rwanda ajya kuruhukira i wabo. Twamaranye imyaka 4 , turafashanya, tumwigiraho, dusangira ubutumwa kandi nkomeza kumwigiraho nk’umupadiri wankoresheje Stage.

Padiri Claudien akomeza avuga ko mu gihe babanaga muri Paruwasi ya Kigarama yakoraga ubutumwa kandi afite imbaraga nk’umuntu w’umujeunes. Ntabwo yigeze agaragaza intege nke nk’umuntu wari ufite imyaka nk’iye.

Ati’’Yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigarama , aha naho ntabwo yigeze agaragaza integer nke, yari yishimiye ubutumwa kandi akabukora nk’umuntu ufite imbaraga n’ubwo yari afite imyaka 85. Yagendaga atwerekera uburyo ki umuntu aba Padiri. Ishyaka rye ryanyigishije kuba umuntu ukunda ubutumwa naho waba ufite imyaka myinshi, ugomba kuba intumwa nziza ya Yezu Krsitu kugeza upfuye. Nta kuvuga ngo ubu ndananiwe ngomba kwicara. Nta na rimwe Padiri Depienne yigeze agaragaza ikintu cyo kwiganda ngo yumve ko agomba kuruhuka. Ibyo byansigiye isomo rikomeye cyane kuri njye ryo kutananirwa kabone n’ubwo imyaka yaba yigiye imbere. “

Padiri Claudien avuga ko ubwo Padiri Depienne yari atashye asubiye i wabo mu Bubiligi byahuriranye n’uko na we ahawe ubutumwa bwo kujya kwiga I Roma. Agira ati” Yavaga mu Bubiligi akaza kunsura I Roma, yansuye inshuro 3 ubwo nari ndi mu masomo, byanyeretse ishyaka n’urukundo rwinshi yari afite. Yari umuntu usabana cyane nkaba narabiboneye ku kuba yaravaga I wabo mu Bubiligi agafata indege akaza kunsura ari umusaza w’imyaka 90.”

Padiri Claudien avuga ko Padiri Roger Depienne yari umwarimu ariko utigisha akoresheje amagambo. Ati ‘’ Ni umwarimu wigisha akoresheje ibikorwa bifatika kandi mu buryo bugaragara. Ntabwo yavugaga amagambo mesnhi, ariko ibikorwa bye, imyitwarire ye n’imigirire ye byarimo inyigisho ikomeye , k’umuntu utarangaye, yabonaga imyitwarire ye n’imigirire ye ubwabyo birimo isomo.’’

Yari umuntu wicisha bugufi, yatangaga urugero, buri wese akaba yamwigiraho umugenzo wo kwicisha bugufi, gusanga bose no kubegera, agamije kubagezaho inkuru nziza, kubafasha kwishima no kuryoherwa n’ubuzima. Yakoraga igishoboka cyose kandi adateye hejuru cyane kuko yabikoraga mu bwiyumanganye no mu bwiyoroshye.

Padiri Depienne yari umuntu uhangayikiye abakene ku buryo atashobora guca k’umuntu w’umukene ntagire icyo amumarira. Yahoraga ahangayikiye abakene n’abandi babaye, kandi akabakira mu bucece no mu bwiyumanganye.

Padiri Claudien yavuze ko abaseminari bakiri mu nzira yo kwiha Imana, hari byinshi bakwigira kuri Padiri Roger Depienne, bakumva ko mbere na mbere kuba intumwa ya Kristu, bisaba kumva ko uba uri intumwa ye kuva igihe utorewe kugeza igihe usangiye uwagutoye. Agira ati “Nta konje y’ubutumwa, nta konji yo kuba intumwa ya Kristu . Padiri Roger Depienne yaranzwe no gukunda ubutumwa no kubukundisha abandi. Yabaye intangarugero mu bukristu kuko mu butumwa bwacu nk’abasaseredoti, ndetse n’abazaba bo, mbere na mbere tugomba kuba abakristu, tukumva indangagaciro z’ubukristu zishingiye ku ivanjiri. Iyo wazumvise neza , ukaba umukristu mwiza ushobora no kuba umusaseredoti mwiza. Padiri Roger yabanje kumva no gucengera ivanjiri kandi abasha no kuyishyira mu butumwa bwa gisaseredoti.”

Padiri Phocas HITIMANA umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko ku ngingo y’iterambere rigenewe abantu bose , mu rwego rw’abapadiri n’abihaye Imana bose babaye inshuti za Padiri Depienne ndetse n’ abana yitagaho kandi akabarebera hafi , yitaye k’umuhamagaro wose, haba mu kwiha Imana . Agira ati “ Mu minsi ya nyuma yari afite igitekerezo cyo gutegura uko kwita ku bapadiri bakuze byazajya bikorwa, gufasha abapadiri bafite integer nke ku mubiri , bakabakunda. Depienne yahoraga ashaka ko abapadiri nabo bagomba kwitabwaho. Haba mu bashakaga kujya kwiha Imana bo muri Paruwasi ya Rulindo no mu zindi Paruwasi yakozemo ubutumwa . Abaseminari bajyaga gutangira iseminaro nto I Ndera , yabajyanaga yo , abagiye kwiha Imana na bo ntabwo yabahaga icyangombwa gusa ahubwo yabashyiraga no mu modoka akabajyana mu miryango bahisemo.”

Ni umuntu wabayeho cyane mu buzima bukomeye muri sosiyete y’iwabo, yarwanye n’abamutozaga kureka ubukristu, kuva mu nzira yo kwiha Imana, ariko anamba kuri Kiliziya yanga kuyivamo. Ahamya ukwemera yatojwe n’ababyeyi be. Yigishaga gatigisimu neza mu buryo bwose bwo kwigisha, agamije kugira ngo abantu bamenye Imana bamenye Yezu Kristu mu rukundo.

Icyo twamwigiraho ni ugukunda ubutumwa kugeza ku gupfa, ndetse no gukunda umubyeyi Bikiramriya. Mu masengesho yose yakundaga kuvuga , yavugaga kenshi umubyeyi Bikiramariya.

Padiri Jean Pierre Kaberamanzi , padiri mukuru wa paruwasi ya Nyamirambo we avuga ko hari udushya twinshi yibukura kuri Padiri Roger Depienne harimo no gukundaga ubusitani burimo imboga ziribwa z’amoko yose. Mu gihe bizihizaga Yubile y’umuryango muri Paruwasi ya Nyamirambo , imiryango yizihije Yubile y’imyaka 25 na 50 na 75, ubuzima burahinduka.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Padiri Depienne yafashe ibitabo byose bya Secretaria ya Paruwasi abishyira muri Male arabijyana ajya kubihisha ngo batabyangiza, yimukanyi ubukarani bwa Paruwasi , ari naho hagize ubuzima bwa Paruwasi.. Ni we wiyandikiraga amafishi ya batisimu kandi akubaha aba sekereteri ba Paruwasi.

Iyo mwaganiraga yahitaga akubaza amakuru y’I Rulindo, Kigarama, Nyamirambo n’ahandi. Azirikana abanyarwanda cyane. Ni umuntu w’umuhanga uzi ubwenge, ukunda gusoma ibitabo bivuga k’u Rwanda.

Padiri Frolibert ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Rushubi ni umwe mu babonye Padiri Depienne mu minsi ye ya nyuma ubwo yari mu nzu z’abageze mu zabukuru i Namur. Yavuze ko yabonye Padiri Depienne mu kwezi kwa 10 / 2025 ubwo yari ari gusoma misa ari wenyine ntawe umufashije. Yagize ati” Naramusuye aho yabaga mu nzu z’abasaza, nsanga ari gusoma misa , nyuma yo gusoma misa turahura, turasuhuzanya, turaganira, arantembereza, aho yahingaga imizabibu no mu busitani. Aho hose yari afite imbaraga .

Padiri Depienne ni urugero rwiza rw’umusaseredoti ukunda ubutumwa. Ni umupadiri wakundaga gusenga cyane adasiba, ukunda ubutumwa bw’umupadiri , akaba Padiri koko, yagiraga impano yo gukorana n’abalayiki ku buryo budashidikanwaho.

Yakoze ubutumwa bwe neza , agendera kuri gahunda, agakunda abakene, agakunda guca bugufi no kuvuza abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Padiri Depienne yatoje urukundo mu bantu, yakundaga Liturujiya cyane , agakunda gatigisimu kandi akanayikurikiza, akanakunda Caritasi cyane . Ku bibazaga aho akura imbaraga zo gukora ubutumwa kandi amaze gusaza, yarabasubije ati” Njyewe mba aho banyohereje, kandi nkaguma hamwe, nta kwirukanka njya aho mbonye hose. Njyera aho banyohereje nkahakunda.”

Padiri Depienne yitabye Imana ku ya 14 Werurwe 2026 afite imyaka 99 y'amavuko. Mu Rwanda yahamaze imyaka 61 akorera ubutumwa bwa gisaserdoti mu gihugu muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yabaye cyane mu bice bya Rulindo, Rutongo, Nyamirambo na Kigarama, ndetse no mu mirimo ya Action Catholique.

Muri uyu mwaka wa 2026 yari yiteguraga kwizihiza Yubile ebyiri zikomeye: imyaka 100 y’amavuko n’imyaka 75 amaze ari umupadiri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose