Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bwahuje abahagarariye amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama yiga ku bibazo byugarije umuryango

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2023, muri Hoteli Ste Famille i Kigali hateraniye inama yahuje abahagarariye Kiliziya, amadini, amatorero,abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’inzego za Leta mu rwego rwo kuganira ku bibazo byugarije umuryango muri iyi minsi, no gufatanya gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo.

Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bwahuje abahagarariye amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama yiga ku bibazo byugarije umuryango
Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bwahuje abahagarariye amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama yiga ku bibazo byugarije umuryango

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka mbere y’uko iyi nama itangira, Padiri NIZIGIYIMANA Martin Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yayitangarije ko iyi nama yateguwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku muryango bukagaragaza ko mu muryango hakiri ibibazo; Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikiyemeza gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, barimo amadini, amatorero na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano kugira ngo haganirwe ku muti w’ibibazo bikigaragara mu muryango hirya no hino mu gihugu.

Padiri NIZIGIYIMANA Martin yagize ati“Bimaze kugaragara ko umuryango ufite ibibazo byinshi, tugasanga Kiliziya Gatolika hari ibyo ikora ariko ibibazo ntibirangire, n’andi madini akagira ibyo akora ariko ibi bibazo ntibirangire, imiryango itegamiye kuri Leta ikagira ibyo ikora na none ibibazo ntibirangire, twasanze ari ngombwa gutegura iyi nama ihuza abo bose bahuje icyerekezo ku gushakira umuti ibibazo byugarije umuryango kugira ngo barebe uko bahuza imbaraga mugushaka ibisubizo birambye kuri ibi bibazo bicyugarije umuryango.”

Iyi nama yitabiriwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Abepiskopi bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. BAYISENGE Jeanette, Abashinzwe Komisiyo y’umuryango mu madiyosezi yose, abahagarariye amadini, n’imiryango yateguwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose