Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umurage wa Padiri Roger Depienne ku bakristu ba Paruwasi ya Rulindo n’ibyiza yabagejejeho.

Bamwe mu bakristu bo muri Paruwasi ya Rulindo bamenye Padiri Roger Paul Marie Depienne bababajwe n’inkuru y’uko yitabye Imana. Ubuhamya batanga bugaruka ku gushima ibigwi bya Padiri Depienne mu rugendo rwo kogeza inkuru nziza atiganda cyangwa ngo ananirwe kubera imisozi yo muri aka gace.

Umurage wa Padiri Roger Depienne ku bakristu ba Paruwasi ya Rulindo n’ibyiza yabagejejeho.
Umurage wa Padiri Roger Depienne ku bakristu ba Paruwasi ya Rulindo n’ibyiza yabagejejeho.

Padiri Alphonse DUSENGUMUREMYI , Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rulindo mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Kiliziya Gatolika Pacis Tv , yavuze ko abanya Rulindo bafata Padiri Depienne nk’umuntu udasanzwe w’imena mu bukristu.

Benshi mu ba mumenye bashenguwe n’inkuru y’urupfu rwe. Abakristu mu byiciro byose batanga ubuhamya bavuga ko yari umubyeyi wa bose, yategaga amatwi buri wese, ntawe yasigaga inyuma kandi agakunda gufasha abababaye n’indushyi. Uwazaga amutakira wese yaramufashaga kabone n’ubwo yabaga amubeshya nk’uko bamwe babivuga mu rwego rwo kugaragaza uburyo yagira impuhwe. Hari bamwe mu batera urwenya bakavuga ko hari abazaga bamutakira ko bababaye kandi nyamara atari ukuri, ariko we ntabyiteho akabafasha nta kindi arebeyeho.

Mu bijyanye n’ikenurabushyo muri paruwasi ya Rulindo , abakristu bavuga ko yakundaga ubutumwa. Yasuraga cyane ingo z’abakristu , umukristu umutabaje akaba yamugezeho atitaye ko ari kure, ntiyitaga ko ananiwe cyangwa se amasaha akuze, yatabaraga abakristu bose, ntiyananirwaga.

Padiri Roger Depienne ,yitaye cyane ku icyenurabushyo ry’umuryango, ashyigikira abagiye gushyingiranwa cyane cyame abasore n’inkumi babaga badafite ubushobozi ku buryo byatuma bishyingira, iyo bazaga kumutakira bakabimubwira yarabafashaga akababera umubyeyi. Hari abo yaguriraga amasambu, abandi akabubakira inzu, hari n’abo yakoreraga ubukwe ndetse akanataha ubukwe bwabo. Hari abasore benshi yakemuriraga ikibazo cy’inkwano, kimwe n’abakobwa yafashaga kubona ibyangombwa. Aba bose bavuze ko nta kuntu ijuru ataritaha kubera ibikorwa byiza yakoze.

Padiri Alphonse akomeza avuga ko mu buhamya abakristu ba Rulindo batanga, bavuga ko mu gihe cy’igisibo, mu gihe cy’adiventi mbese mu bihe bikomeye bya Kiliziya yaremeraga akajya mu masantarale ya kure, kuko I Rulindo ari mu misozi miremire yabaga igoye no kuyigenda. Yashakaga Matela, akayijyana, akamara nk’iminsi 3 afasha abakristu muri Santarale abaha amasakaramentu cyane cyane isakaramentu rya Penetensiya n’ugusigwa kw’abarwayi. Yari afite ubwitange mu ikenurabushyo ku buryo bukomeye cyane ku buryo byasize ishusho y’uko bamubona nk’umuntu w’Imana kandi washakaga ko abantu bahura n’Imana koko.

Padiri Alphonse avuga ko Padiri Depienne yamubonye ariko atagize amahirwe yo kubana nawe kuko yamumenye aba muri Paruwasi ya Kigarama , icyo gihe yari umufaratiri. Avuga ko akurikije ubuhamya bw’uko bavuga Padiri Depienne yumva afite inyota yo kubana nawe.

Ati”Abafaratiri twabanaga bamuvugaga cyane, bamuvuga nk’umubyeyi wabo, bamuvugaga cyane ku buryo najye nifuzaga kumubona tukabana. Abasaseredoti bakiri bato bakwiye kwigira kuri padiri Depienne, asize umurage wo gukunda ubutumwa, tukabwitangira kandi tukitangira abantu bose nta kurobanura ku buryo buri mukristu akwibonamo, kuva ku basaza n’abakecuru kugeza ku bana n’urubyiruko. Twamwigiraho kandi guharanira iterambere ryuzuye rya muntu, kumwigisha ivanjiri , ijambo ry’Imana , kumuha amasakaramentu , kumutagatifu no kwita ku iterambere ry’umubiri.

M u bijyanye n’iterambere rya muntu, Padiri Depienne yashinze Cooperative yitwaga CODEMARU,( Cooperative d’Epargne de la Mass de Rulindo) ifasha abanya Rulindo bose kuzigama nta vangura ririmo, yatangiye yitwa ADEMARU , yashinzwe mu 1997. Kuri ubu isigaye yitwa COPEK IKIRENGA , abakristu bo bakavuga ko ari koperative ya Depienne. Yashyize ikaragiro ry’amata kuri Paruwasi ya Rulindo kugira ngo abaturage bajye babona aho bagurisha amata yabo kandi bakanakora na Fromage , byose bikaba ari iterambere ry’umubiri ku buryo bufatika.

Yashyizeho ishyirahamwe ry’abavumvu b’I Rulindo ryamenyekanye cyane ku masoko yo mu Rwanda, aho abantu bavugaga ngo ni ubuki bw’abavumvu b’I Rulindo. Asize umuco mwiza wa Caritas, gufasha abababaye bose , abarwayi bafite indwara zikomeye na n’uyu munsi baracyaza hano kuri paruwasi tukabafasha uko tubishoboye, ukabona ni umuco bakomora kuri Padiri Depienne .

Abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kubona Minerval n’ibikoresho by’ishuri na nubu baracyaza, dore ko hari n’ikigega yashyizeho gifasha abanyeshuri bakomoka mu miryango ikennye ikabafasha kudacikiriza amashuri . Abenshi kuri ubu nibo bari mu nzego Leta n’iza Kiliziya no mu bigo by’igenga, benshi muri bo babimwibukiraho cyane. Padiri Depienne asize umurage mwiza n’umuco mwiza wo gufashanya. Arinze asaza ari no muri pansiyo hari abo yakomeje gufasha akaboherereza imfashanyo, yaritanze kandi atizigama.”

Yakundaga gusenga, akagira gahunda y’isengesho ridakuka, haba mu gitondo, ku manywa na nimugoroba. Yagiraga gahunda yo gusura abakristu no kwitangira abakene.

Nkeshimana Faustin wo muri Paruwasi ya Rulindo wanamusuye mu Bubiligi ,I Namur aho yari ari mu nzu y’ikiruhuko ku bageze mu zabukuru .Yavuze ko yamenye Padiri Depienne kuva mu 1998 kubera igikorwa cy’urukundo yari amaze kumwereka. Avuga ko yari umupadiri wari ufite urukundo rutarobanura. Yagize ati kubera urukundo nabonaye Padiri Depienne, nyuma y’uko atashye asubiye iwabo mu Bubiligi , nabony amahirwe yo kujya i Burayi, numva ngomba kuhava ari uko nsuye Padiri Depienne. Naramusuye tumarana weekend yose , dutandukanya tugikumburanye, yamperekeje ku cyumweru tariki ya 02/06/2024 amaze gutura igitambo cy’ukaristiya hamwe na bagenzi be baba muri maison de repos, aha nashimishijwe n’uko nongeye kugira amahirwe yo guhazwa nawe. ‘’

Padiri Depienne Yamamaje inkuru nziza ya Yezu Kristu yitanga wese n’imbaraga zose. Yagaragaje urukundo mu byiciro byose bituma abakristu ba Rulindo n’ab'ahandi yakoze ubutumwa bamwibonamo nk’umubyeyi mu bana be. Yagize ati"Ububyeyi bwa Padiri Depienne ntibugarukira ku banya Rulindo gusa cyangwa mu Rwanda gusa, ahubwo n’ahandi hose yabaye bamuvuga nk’umubyeyi wabo kandi wari ufite urukundo rwihariye. Haba mu Rwanda ndetse n’iwabo mu Bubiligi. Urukundo rwa Padiri Depienne rweze imbuto nyinshi mu bukristu bw’abanya Rulindo kuko aho tugeze ni ukubera imbuto nziza yatubibyemo."

Faustin akomeza avuga ko umurongo mwiza komisiyo y’umuryango muri paruwasi ya Rulindo igenderaho watanzwe na Padiri Roger Depienne ari nawe watangije gahunda y’ubusugire bw’ingo muri Rulindo

Karangwa Bernard wo muri Paruwasi ya Rulindo mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko ibyo Padiri Roger Depienne yakoze I Rulindo ari byinshi cyane ,ni we watangije ivugururwa muri Roho mutagataifu kuko nta vugururwa ryari rihari Yagize ati ‘’ Padiri Depienne yakoze ibishoboka byose kugirango yumvishe abakateshiste ko ivugururwa muri Roho mutagatifu rikenewe , babanza kubipinga cyane ku buryo bukomeye , njye n’abandi bake twaramwumviye dushinga ikoraniro ry’abasenga tukazajya duhura tugasenga. Bakajya bavuga bati ibi bintu bazanye hano I Rulindo bimeze nk’ibintu by’abarokore, buhoro buhoro bigenda biza n’uko ikoraniro rirashyira rirakomera, akomeza gushishikariza abantu gukunda ikoraniro akagira rimwe na rimwe inyigisho atanga, bamwe bakemera abandi ntibemere.’’

Padiri Depienne yashishikarije abakristu bose kuvugurura ubukristu bifashishije charismatique. Muri buri Santarale yahashinze ikoraniro, muri make yafashije abakristu gushinga amakoraniro ya Karisimatike.

Karangwa akomeza vuga ko hari igihe Padiri Depienne yigeze ashyingira umusaza n’umukecuru muri chapeli nto basengeragamo, abaza abari aho ati nta bakarisimatike cyangwa abaregiyo bari hano ngo bajye bafasha aba basaza gusenga? Byabereye Ahitwa I Muramba muri Santarale ya Tare. kuva icyo gihe ikoraniro riravuka rikajya rifasha abasaza ndetse n’abandi bantu babishaka gusenga. Icyari icyamberi kuri we cyari ubutumwa nta kindi cyari kimushishikaje. Yacaga bugufi akumva buri wese umugezeho uko yabaga ameze kose maze akamufasha uko bishoboka. Ntiyagaragazaga umunaniro na rimwe. Iyo wamuganaga yaragufashaga, yagiraga gahunda yanditse, ntabwo yakoraga mu kajagari.

Yanatangaga inama ku bakristu be abashishikariza umurimo. Yashinze cooperative CODEMARU cyari ikigenga gishinzwe kuguriza kigakora nka banki, bityo abakristu bakiteza imbere. Iki kigega kiracyakora mu Gasiza hafi ya Paruwasi ya Rulindo.

Ikindi kintu yakoze ni uguhuza ingo z’abashakanye mu byiciro bagahabwa amahugurwa. Yitaga ku mfubyi cyane n’abakene, yari umupadiri utiganda, igihe cyo kubonana n’abakristu, ntawe yasigaga ngo wenda ajye kuruhuka. Buri wese yabonaga serivice ku kigero yifuza. Ni we kandi washyize imbaraga mu gutamgiza gahunda y'ubusugire bw’ingo muri paruwasi ya Rulindo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose