Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ukomeje imyiteguro yo gusura igororero rya Ngoma rigororerwamo abagore n’abana
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bawo bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo hagamijwe gutegura neza urugendo rwo gusura igororero rya Ngoma muri Diyosezi ya Kibungo rigororewemo abagore n’abana.
Ni inama yabaye ku wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, muri centre Saint Vincent Palloti I Gikondo. Pasteur Ruzibiza Viateur umunyamabanga w’umuryango wa Bibiliya yasobanuye ko impamvu bahisemo gusura igororero ry’abagore n'abana rya Ngoma ari uko rifungiyemo abagore kandi ririmo abana benshi bakeneye guhumurizwa no gusurwa ugereranyije n’ahandi.
Pasteur Ruzibiza, nyuma yo gusobanurira abafatanyabikorwa imiterere n’imikorere y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yasabye abafatanyabikorwa bitabiriye inama gufatanya nabo gutegura neza urugendo rwo gusura igororero rya Ngoma no gutera inkunga iki gikorwa.
Pasteur yagize ati” Ni muze tujye kureba uko bameze,” yifashishije amagambo yo mu ivanjiri ya Matayo 25,35-36. Yasobanuye ko abagore n’abana bari mu igororero rya Ngoma bakeneye guhumurizwa kandi hari n’ibindi by’ibanze bakeneye kugira bakomeze ubuzima, twavuga ibijyanye no kurya no kuryama. Ati” Harimo abana bakeneye gusurwa kenshi ndetse kandi bakeneye n’ijambo ry’Imana. Twakora iki? Ni muze tujyane tujye kubareba.
Abafatanyabikorwa b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku ikubitiro tuhasanga Kiliziya gatolika amadiyosezi yose 9. Itorero Angilikani mu Rwanda amadiyosezi icumi (EAR), Itorero Peresibiteriyani mu Rwanda (EPR), Itorero Metodisite Libre mu Rwanda (EMLR), Itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda (SDA). Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda EEAR.
Ishyirahamwe ry’amatorero y’abapentekote mu Rwanda (ADEPR), Ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda (AEBR), Ubumwe bw’amatorero y’ababatisita mu Rwanda (UEBR), Itorero ry’isanamitima mu Rwanda/Evangerical Restoration Church (ERC), Umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda (LLBR), ALARM, Alarm Ministries, Zion Temple (Authentic Ministries na Evengelical Free Church of Rwanda.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gusura igororero rya Ngoma kizaba mu mperea z’ukwezi kwa 12 mbere ya Noheli, mu rwego rwo kujya gusangira Noheli n’abana bari mu igororero rya Ngoma hamwe n’abagore barimo. Umuryango wa Bibiliya utangaza ko iki gikorwa biteganyijwe ko kizatwara amafranga y’uRwanda asaga Miliyoni 45. Aha niho bahera basaba gukora ubukangurambaga mu kumenyekanisha iki gikorwa. Barasaba n’abandi bumva bashaka gutera inkunga umuryango wa Bibiliya kugira ngo bazasure abari mu igororero rya Ngoma kubageraho vuba kugira ngo bitegurwe neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.