Umuryango w’Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya wafunguye urugo rushya muri Paruwasi ya Nkanga
Ku wa mbere tariki 22 Kanama 2022 Umuryango w’Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya watangije urugo rushya muri Paruwasi Nkanga, yo muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Nk’uko bitangazwa na Arkidiyosezi ya Kigali; umuhango wo gufungura urugo rushya rw’ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ari kumwe n’abakuru b’uyu muryango mu Rwanda, abapadiri, ababikira, abahagarariye inzego bwite za Leta na bamwe mu bakristu ba Paruwasi ya Nkanga,n’aba Santarali Nyiragiseke ari naho uru rugo ruherereye.
Uretse ubutumwa bwo gufasha abakristu b’iyi paruwasi mu birimo y’ubwigishwa(Catechèse), aba babikira bahawe n’ubutumwa bwo kuyobora ikigo cy’amashuri cya G.S.Nyiragiseke; Soeur Marie Goreth Kimana akaba yarahererekanyije ububasha na Padiri UMUHIRE Alain Robert wari usanzwe uyobora iri shuri, akaba yarahawe ubundi butumwa.
Umuryango w’ Ababikira b’Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya usanzwe ufite izindi ngo mu maparuwasi yo mu Rwanda zirimo ururi muri Paruwasi ya Kibeho, ururi muri Paruwasi ya Kicukiro n’ahandi. Bagatanga umusanzu wo gufasha paruwasi barimo mu bikorwa by’ubwigishwa no mu burezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.