Umushinga wo guteza imbere imibereho y'Abagore mu Nkambi ya Mahama wageze kuri byinshi mu gihe gito
Abagore n'urubyiruko bo mu nkambi ya Mahama, barashima umushinga wo guteza imbere imibereho y’abagore b’impunzi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP), wabahumurije ukabaha kugarura amizero y'ubuzima. Barasaba ko wakwagurwa ukagera kuri benshi kandi ukongererwa igihe, kuko ibibazo mu nkambi ari byinshi.
Uyu mushinga umaze amezi atandatu utangiye, ufite intego yo gufasha abagore b’impunzi batishoboye kudaheranwa n’ubukene batewe n’ibibazo bahuriye na byo mu nkambi, bagaharanira imibereho myiza.
Nk’uko bisobanurwa na Jean Claude GAKWAYA, ushinzwe ibikorwa by’umushinga, avuga ko mu bikorwa n'uyu mushinga harimo gufasha abakobwa batewe inda bakiri bato gusubira mu ishuri no guhangana n’ibibazo by’ihungabana bahura na byo nyuma yo kubyara. Uyu mushinga kandi ushyiraho uburyo bwo kubakurikirana no kubatega amatwi ndetse ukabafasha no gutegura imishinga iciriritse mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Uyu mushinga watangiye tariki ya 01/05/ 2023, ukazasozwa tariki 30 / 04 /2024, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEJP) ifatanyije na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Kibungo ku nkunga y’umushinga MISSION AACHEN ariyo Caritas yo mu gihugu cy’u Budage.
Mu gihe cy’amezi atandatu uyu mushinga umaze, wakoze ibikorwa bitandukanye birimo Amahugurwa ku gucunga imishinga mito no kuyikora ; Guhugura abajyanama ku ihungabana no gufasha abahuye na ryo kurisohokamo;Kwigisha uburere mbonezabitsina n’ubuzima bw’imyororokere no Kwigisha amategeko arebana n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane arengera abana n’ abagore.
Abagezweho n’izi nyigisho kugera ubu ni 120 bibumbiye mu matsinda 5 arimo ababyeyi bafite ibibazo by’ihungabana rishingiye ku ntamabara n’ibibazo byo mu nkambi, urubyiruko, abakobwa babyariye iwabo, abagore bafite abana babyariye iwabo n’abanimateri b’ihungabana. Abagize aya matsinda, uretse guhabwa ibiganiro, bakaba banakomeza guhura bakaganira bakanigira hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere.
Madame Jacqueline Nduwayezu uhagarariye abajyanama bahuguwe akaba anashinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga mu nkambi ya Mahama avuga ko kubera ubuhunzi , abari mu nkambi bari bafite ibibazo byinshi bikabatera kwiheba, kunywa ibiyobyabwenge n'abana b'abakobwa bagafatwa ku ngufu. Ashimira uyu mushinga wabagejejeho ibikorwa bitandukanye bibaremamo ikizere cy’ubuzima.
Ati “Uyu mushinga wazanye impinduka nyinshi. Baduhaye amahugurwa mu byiciro bitandukanye dutangira kumva ko hari ikizere cy’ubuzima. Abanimateri batanze ibiganiro mu miryango ifite abana babyariye iwabo barakirwa kandi yemera kubafasha hamwe n'abana babyaye."
Niyongabo HUGUE, wo mu itsinda ry'urubyiriko yagize ati”Umushinga waduhurije hamwe nk’urubyiruko, utwigisha gukundana no kuva mu ngeso mbi. Hari abatangije ubucuruzi babikesha amatsinda twashinze yo kwizigama no kugurizanya.”
Bamwe mu bafashijwe n’umushinga bavuga ko bungutse byinshi byabakuye mu kwiheba ubu bakaba bafite ikerekezo gishya cyo kwiteza imbere.
Utamuriza Diane, wo mu itsinda Twirinde ibiyobyabwenge yagize ati “Twahawe amahugurwa ku gukora imishinga iciriritse, ku burere mbonezabitsina, kandi dukomeza guhura nk’abagize itsinda. Mu matsinda turaganira ufite ibibazo tukamugira inama kandi tukagira n’umwanya wo kwizigama.”
Uyu mushinga umaze ameze atandatu mu gihe cy'umwaka uteganyijwe kuzamara. Abagezweho n'ibikorwa byawo bakaba bashima intambwe wabateje n'ubwo ingorane zikiri zose. Mu byifuzo batanga bavuga ko bifuza ko uyu mushinga wakwaguka ukagera kuri benshi kuko kugera ubu abafashwa nawo ari bake ugereranyije n'abafite ibibazo muri iyi nkambi. Basaba kandi ko uyu mushinga wakongererwa igihe kuko ibikeneye gukorwa ari byinshi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y'Abepiskopi mu Rwanda (CEJP) ivuga ko yifuza gukomeza kwagura ibikorwa byo kurengera impunzi n’abimukira, ikaba yishimira umusaruro umushinga wagize mu gihe gito umaze ushyirwa mu bikorwa. Iyi Komisiyo kandi irashimira Missio AACHEN yateye inkunga uyu mushinga, ikavuga ko hagikenewe kugira igikorwa kubera ko ibibazo by’impunzi bikiri byinshi.
Consolate BARANYIZIGIYE, Umuhuzabikorwa w’umushinga muri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, yavuze ko bishimiye kubona hari intambwe yatewe ku buzima bw’abagore bari mu nkambi ya Mahama babikesha kwibumbira hamwe mu matsinda ndetse n’amahugurwa bahawe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.