Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo yakiriye Perezida wa Lituaniya I Vatikani.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukwakira 2025, Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Lituaniya, Gitanas Nausėda i Vatikani. mu biganiro byibanze ku mahoro n’ubufatanye. Iyi nama yihariye yabaye umwanya mwiza ku bayobozi bombi wo kungurana ibitekerezo ku mubano usanzwe hagati ya Vatikani na Lituaniya ndetse n’ibibazo bibangamiye amahoro ku isi.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Nyir’ubutungane Papa Leo, Perezida Nausėda yahuye na Kardinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Vatikani, hamwe na Musenyeri Paul Richard Gallagher, ushinzwe imibanire ya Vatikani n’ibindi bihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani,bavuze ko abayobozi bagaragaje ko bishimiye umubano mwiza wubakiye ku bufatanye n’amateka hagati ya Lituaniya na Vatikani. Banaganiriye ku bibazo mpuzamahanga, cyane cyane intambara yo muri Ukraine, bashimangira ko hakenewe uburyo bwo kugarura amahoro no kwirinda ko amakimbirane yakomeza gufata indi ntera.
Ibiganiro hagati ya Papa Leo XIV na Perezida wa Lituaniya byari bifite intego yo gukomeza kunoza ubufatanye hagati ya Kiliziya na Leta, cyane cyane mu guharanira amahoro, kubungabunga indangagaciro z’ubuzima, no guharanira icyerekezo rusange cy’amahoro n’iterambere ku isi hose.
Lituaniya ni Igihugu gituwe n’abakirisitu benshi, gifite amateka n’ubufatanye bukomeye na Vatikani. Ni kimwe mu bihugu byo mu karere ka Baltique (Kiri hamwe na Estoniya na Letoniya), gifite amateka akomeye mu bukirisitu. Nubwo cyakiriye ubukirisitu nyuma y’ibindi bihugu byinshi by’i Burayi (mu kinyejana cya 14), ubu Kiliziya Gatolika niyo ifite abayoboke benshi muri iki gihugu.
Iki gihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 2.8, kimaze imyaka isaga 30 cyigenga, knyuma y’uko kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS) mu 1990. Umurwa mukuru wa Lituaniya witwa Vilnius, umwe mu mijyi ifite amateka akomeye y’umuco n’iyobokamana.
Mu gihe cy’intambara yo muri Ukraine, Lituaniya yagaragaye nk’igihugu giharanira amahoro n’ubusugire binyuze mu gushyigikira inzira za dipolomasi.
Ku bijyanye n’umubano w’igihugu cya Lituaniya na Vatikani uhagaze neza ndetse n’urugendo rwa Perezida Nausėda i Vatikani rushimangira umubano ukomeye Lituaniya isanzwe ifitanye na Vatikani. Ni umubano wubakiye ku mateka, ukwemera, n’ubufatanye mu guteza imbere amahoro n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu.
Papa Yohani Pawulo wa II yasuye Lituaniya mu 1993, nyuma y’igihe gito igihugu kibonye ubwigenge. Ibi byahaye abaturage benshi icyizere n’umutima wo kongera kubaka igihugu, bashingiye ku ndangagaciro z’amahoro, ubumwe n’ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.