Umwami Charles III w’ubwongereza n’Umwamikazi Camilla bagiye kugirira uruzinduko i Vatikani aho bazahura na Papa Fransisiko.
Kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 10 Mata 2025 biteganyijwe ko umwami Charles III w’ubwongereza n’umwamikazi Camilla bazagirira uruzinduko rw’akazi i Vatikani aho bazahura na Nyirubutungane Papa Fransisiko, bitewe n’uko azaba ameze nyuma yo kuba amaze ukwezi kurenga arwaye indwara yo mu buhumekero mu bitaro bya Gemeli.
Ikinyamakuru Catholic news Agency cyanditse ko aba bayobozi b’ubwami bw’u Bwongereza bazaba bari mu Butaliyani kuva ku ya 7 kugeza ku ya 10 Mata, aho urugendo rwabo ruzaba rurimo ibice bibiri . Igice cya mbere cy’urugendo rwabo kizibanda kuri Vatikani no ku kwitabira ibirori bya Yubile y’imyaka 2025 ya Kiliziya Gatolika ku isi.
Uretse guhura na Papa Fransisiko, Umwami w’u Bwongereza Charles wa III n’Umwamikazi bazitabira Isengesho mpuzamadini rizabera muri Chapelle Sistine.
Ku nshuro ya mbere, Umwami Charles wa III w’u Bwongereza azasura Bazilika ya Mutagatifu Pawulo hanze y’Inkuta, ahari igice gifitanye isano yihariye n’abami b’Abongereza mbere y’ivugurura ry’amadini.
Umwami Charles wa III azanasura abanyeshuri biga mu maseminari bitegura kuba abasaseridoti baturutse mu Bwongereza no mu bihugu bigize Commonwealth. Ni mu gihe Umwamikazi Camilla azahura n’abihayimana b’abagore bibumbiye mu Ihuriro ry'Abayobozi bakuru b'Imiryango y'Abihayimana bakora ibikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.
Uru ruzinduko ni uruzinduko rudasanzwe kuko ruhuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 Umwami Charles wa III n’Umwamikazi Camilla bamaze bashyingiranywe.
Nyuma yo gusura Vatikani, Umwami w'u Bwongereza azakomeza asura igihugu cy'u Butaliyani aho biteganyijwe ko azakirwa na Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni.Ndetse anageze ijambo ku nteko ishingamategeko y'u Butaliyani.
Umunsi wa nyuma w’uruzinduko, Umwami Charles wa III azasura Umujyi wa Ravenna, Umujyi wo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’akarere ka Emilia-Romagna, aho azitabira ibirori by'umuco gakondo.
Umwami Charles yimitswe muri Gicurasi 2023, nyuma y’urupfu rwa nyina wari umaze imyaka 70 ku ngoma. Uwo muhango wo kwimika umwami wagaragaye nk’intambwe ikomeye mu mubano wa Kiliziya Gatolika n’andi madini, kuko ari bwo bwa mbere mu myaka 400 Musenyeri Gatolika yitabiriye umuhango nk’uwo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.