Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Binyuze mu marushanwa y'imikino itandukanye, kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, urubyiruko rwo mu mashuri abanza n'ayisumbuye rwakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ni amarushanwa yateguwe na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEJP) ifatanyije n'itorero Angilikani mu Rwanda, ku nkunga ya SCIAF.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakozwe hifashishijwe amarushanwa yitabiriwe n'urubyiruko rwibumbiye mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa mu bigo bya GS Kimisagara, Gs Kabusunzu, GS Nduba, Gs Rutunga, GS Gaseke , GS Bumbogo n'Ishuri ribanza rya Ngando.

Aya marushanwa yari agamije kwibutsa urubyiruko ko narwo rufite uruhare mu kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Amarushanwa yatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abakobwa ba GS Kimisagara yatsinzwe na GS Kabusunzu ibitego 3-1, maze GS Kabusunzu yegukana igikombe.

Nyuma y'umupira w'amaguru, amarushanwa yakomereje mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara aho abanyeshuri bahiganwe mu bihangano birimo indirimo, imivugo n'ikinamico.

Muri iki cyiciro cy'indirimo, imivugo n'ikinamico, GS Nduba niyo yegukanye umwanya wa mbere, ihembwa igikombe.

Afungura aya marushanwa, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yabwiye urubyiruko ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abagore n'abakobwa.

Padiri Niragire avuga ko impamvu y'ubukangurambaga mu rubyiruko ijyanye no kuba ari rwo ejo hazaza ha Kiliziya n'igihugu, kandi ko n'ubuhamya urubyiruko rukesha kuba rwaraganirijwe ku ihohoterwa n'amako yaryo, bifite icyo byahinduye.

Yagize ati "Kubera ubumenyi bagenda bunguka babikesha kuba muri club zo kurwanya ihohoterwa, bafasha ababyeyi babo ndetse n'imiryango irimo ihohoterwa kurireka. Hari abana batinyuka bakavuga ko bakorewe ihohoterwa bagafashwa kumenya uko bakira ibyo bikomere, hakaba n'abandi babona imiryango irimo amakimbirane n'ihohoterwa bakabasha gutinyuka bakabivuga kugira ngo iyo miryango isurwe kandi iganirizwe hakiri kare."

Yakomeje agaragaza ko ubuhamya urubyiruko rufite bugira uruhare runini mu gukumira no gukemura ibibazo bijyanye n'ihohoterwa.

Ati "Abana bafite ubuhamya bukomeye batanga bitewe no kuba baramenye ihohoterwa n'ibimenyetso byaryo. Abana ubwabo babasha kwikemurira ibibazo hagati yabo, bakagirana inama kandi n'imiryango bazi ibana mu ihohoterwa bakayifasha. Hari abarimu bahuguwe bafasha aba abana umunsi ku munsi bakabaherekeza kandi bakabagira inama ibintu bikagenda neza."

Padiri Niragire yongeyeho ko byinshi mu bikorwa bya Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro bifite aho bihuriye na gahunda yo kurwanya ihohoterwa.

Ati"Iyo tuvuga ubutabera n'amahoro tuba tuvuga kubungabunga ubuzima n'imitekerereze muri rusange, tureba umuntu wese n'ibintu byose byubaka ugushyirahamwe n'ubuvandimwe. Muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa ntabwo dukorana n'ababyeyi gusa ahubwo dukorana n'abana kuko umuryango ugizwe n'ababyeyi n'abana. Iyo tubahurije hamwe mu mikino bituma barushaho gukuza ubuvandimwe bafitanye nk'urubyiruko, kandi bagakura bubahana kuko tubigisha ko umwana w'umukobwa n'umuhungu bose bafite uburenganzira bungana."

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kinyamateka bagaragaje ko hari byinshi bungukira mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa bijyanye n'imyitwarire iranga abangavu n'ingimbi.

Scolastique Gikundiro wiga kuri GS Kabusunzu akaba na kapiteni w'ikipe y'abakobwa mu mupira w'amaguru yavuze ko iyo bafite umuntu ubagira inama bibarinda guhura n'ibishuko byinshi.

Yagize ati"Tuzakomeza gukumira ihohoterwa no gushyira mu bikorwa inama na gahunda zose zidufasha gukumira no kurwanya ihohoterwa kandi n’aho turibonye turivuge. Mu muryango usanga abana bahohoterwa ntibafatwe kimwe cyane cyane abakobwa. Ubu natwe twafashe iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Deo Byiringiro wo ku ishuri rya GS Nduba ari nayo yabaye iya mbere mu bihangano by'indirimbo, imivugo, n'ikinamico yavuze ko kuba mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa byamufashije gutinyuka no kumenya ibikorwa biganisha ku ihohoterwa.

Ati "Buri gitondo tubanza kuganira ku ihohoterwa kugira ngo n'uwahuye naryo afashwe."

Aya matsinda agamije kurwanya ihohoterwa, afite kandi abarimu [babihuguriwe] bayitaho umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye byo kujya inama z'uburyo bakwirinda ibikorwa biganisha ku ihohoterwa no kurwanya ihohoterwa muri rusange.

Ernestine Musabyimana umurezi ku ishuri rya GS Nduba yavuze ko Club yo kurwanya ihohoterwa yazanye impinduka nyinshi zijyanye no kurwanya guta ishuri no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ati "Buri cyumweru dutanga ubutumwa bujyanye no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ari nayo mpamvu umukobwa wasibye ishuri bagenzi be baba bamenye impamvu ataje ku ishuri.”

Musabyimana yashimangiye ko n'umwana utangiye kugira imico mibi bagenzi be bamwicaza bakamucyaha kandi bakamwibutsa ko ibyo arimo bishobora kuganisha ku ihohoterwa.

Muri aya marushanwa yahuje urubyiruko, ibigo byose byitabiriye amarushanwa byagenewe ibihembo bitandukanye byo kurushaho gushyigikira amatsinda yabo kugira ngo akomeze gukora no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa.

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose