Urubyiruko rurasabwa gufata iya mbere mu kwimakaza umuco w'Amahoro
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ivuga ko urubyiruko n'abari mu bihugu bitarimo intambara basabwa kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye.
Buri mwaka tariki ya 21 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga w'amahoro. Ni umunsi utwibutsa ko amahoro ari ikintu ngombwa mu mibanire y'abantu no mu mibanire y'ibihugu. Iyo amahoro adahari haba umuvurungano, urwikekwe ndetse n'iterambere ntirishoboka kuko naryo rifatira ku mahoro kugira ngo rigere ku bantu.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Valens Niragire Umunyamabanga wa Komisiyo y'ubutabera n'amahoro y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda(CEJP) yagize byinshi avuga bigendanye no kubaka amahoro nk'intego nkuru y'iyi komisiyo. Yagize ati"Dufatiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Ubumwe n'ubudaheranwa inkingi y'amajyambere arambye',dusanga ibintu byose bishingiye ku kuba hariho amahoro."
Bimwe mu bikorwa bya komisiyo twavuga nko kubaka umuryango uzira amakimbirane , guharanira ubumwe n'ubudaheranwa mu bagize umuryango, gufasha abantu batandukanye gukira ibikomere tukabatoza kubabarira no kubabarirwa,gutoza abakiri bato umuco w'amahoro binyuze mu biganiro n'imikino inyuranye,kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango cyane cyane irishingiye ku gitsina, gushyigikira amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge, gufasha abahuye n'ihohoterwa kurikira ndetse n'abarikora tukabafasha gutandukana naryo. Hakaba no gutoza umuco w'amahoro mu mashuri no mu muryango mugari muri rusange hagamijwe kwimakaza ituze n'ubwubahane.
Padiri Valens Niragire akomeza agira ati"Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abantu bunze ubumwe bubaka amahoro. Yakobo Mutagatifu ni we wavuze ngo imbuto y'ubutabera ibibwa mu mahoro.Twabijyanisha n'ubumwe bw'abantu tukumva ko twese turi kujya hamwe kandi dushyize hamwe. Icyo gihe abantu barakomera kandi buri wese akagira amahoro mu mutima we tukagira n'amahoro dusangiye twese. Iyo abantu bagiye mu bibatandukanya barasenya, ni nayo ya nzu Yezu atubwira iba yubatse ku musenyi, amahoro yo afatira ku bumwe bw'abantu bashyize hamwe.”
Yavuze no ku bihugu bihora mu ntambara, ati"Iyo abantu bataryama, birirwa birukanka kubera intambara byose biba byasenyutse bihereye ku muntu imbere mu mutima. Iyo tuzirikana kuri uyu munsi mpuzamahanga w'amahoro, ni n'umwanya wo kuzirikana ku bihugu biri mu ntambara, biri gusenyuka, aho abantu bahohoterwa ku buryo butandukanye. Amahoro ntabwo tuyavuga kuko intambara zahagaze, amahoro agomba kwinjira no mu buzima bwose bwa muntu muri rusange, akinjira no mu bidukikije.”
Amahoro ni rusange, ni ayo abantu n'ibyaremwe byose; ni urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, imibereho n'ibidukikije, no kureba uko tubungabunga isi yacu n'ibiyigize nkuko Papa yabisobanuye mu nyandiko ye yise Laudato si. Atwereka neza ko amahoro atagarukira ku kuba abantu batari gushyamirana gusa, ahubwo bijyana n'ubwiyunge bw'umutima wa muntu ndetse n'abo bari kumwe ,no mu bidukikije . Amahoro arategurwa, araharanirwa, kandi abakiri bato batabonye ibihe bibi igihugu cyanyuzemo nibo bari mu gihe kiza cyo kuyasigasira no kuyabumbatira baharanira ibikorwa byiza kugira ngo atabacika.
Icyo umuntu yakumva ni uko impumeko y'amahoro n'ubwubahanye ariyo akwiye gusanganiza abandi, bigatangirira mu kubaha ubuzima bw'umuntu no kubaha agaciro ke. Kumva ko umuntu afite agaciro nkako undi kandi agomba kumwubaha no kumwubahiriza. Nko mu miryango y'abashakanye itabana mu mahoro usanga biterwa n'ubwikunde buganza ubwubahane, kuko umwe mu bagize umuryango aba yanze kubaha no kubahiriza mugenzi . Muri rusange amahoro nyabona ari uko nanjye nayatanze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.