Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rusoje ukwezi kwarwo mu buryo budasanzwe bw’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 muri Diyosezi zose 9 hasojwe isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ry’urubyiruko. Ni isengesho ryari rimaze iminsi 7 ryatangiye tariki ya26/01/2026 rifite insanganyamatsiko igira iti” Nagukunze urukundo.”, ni muri gahunda yo gusoza ukwezi kwa mbere kwahariwe gusabira urubyiruko. Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko uyu mwaka 2026 urubyiruko rwateguriwe gahunda idasanzwe yo kubasabira no kubatura Imana kurushaho binyuze mur isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ryahariwe gusabira urubyiruko. Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda ibayeho nyuma y’uko hashize imyaka 2 urubyiruko ruhurira mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe mu rwego rwo gutura Yezu Nyirimpuhwe imishinga yabo n’ibindi byifuzo mu ntangiriro z’u mwaka.

Urubyiruko rusoje ukwezi kwarwo mu buryo budasanzwe bw’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko.
Urubyiruko rusoje ukwezi kwarwo mu buryo budasanzwe bw’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko.

Kuva mu mwaka wa 2024, komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’urubyiruko mu nama y’abepeskopi gatolika mu Rwanda yatangiye gahunda ifatanya na kominote ya Emmanuel yo gutura urubyiruko Yezu Nyirimpuhwe mu ntangiriro z’umwaka. Muri 2024 urubyiruko rwose rwahuriye mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe ndetse no muri 2025 nabwo bahuriye mu Ruhango. Kuri iyi nshuro muri uyu mwaka 2026 bifuje ko isengesho ryo gutura Nyagasani Yezu nyirimpuhwe urubyiruko ryakorerwa mu buri Diyosezi hagatoranywa ahantu haboneye urubyiruko rwahurira mu isengesho ryo kubasabira no kubatura Imana mu ntangiriro z’umwaka mushya.

Padiri Alex Ndagijimana Omoniye National w’urubyiruko mu nama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda asobanura ko impamvu bahisemo kwifashisha isengesho ry’igisingizo cya Yeriko mu gusabira urubyiruko bishingiye ahanini ku mbaraga z’iri sengesho ryihariye. Yagize ati” Mbere na mbere kubera imbaraga z’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko n’ububasha bwaryo nk’uko tubisanga mu gitabo cya Yozuwe 6, Imana ubwayo niyo yarishyizeho. Kimwe no mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 16 Pawulo na Silasi basingije Imana iminyururu iracika. Ni isengesho ribohora,rikiza umutima, rigatuma ibikuta byinshi bihirima cyane cyane ibikuta by’ibyaha n’imizi yabyo.

Padiri Omoniye akomeza avuga ko impamvu zihariye zatumye bahitamo kwifashisha isengesho ry’igisingizo cya Yeriko muri gahunda z’urubyiruko iya mbere ari uko bifuza gutura Nyagasani utubyiruko muri uyu mwaka k’uburyo bwihariye. Agira ati” Twifuza gutangira umwaka dutura urubyiruko Nyagasani. Twifuza gufasha urubyiruko kumenya kurangamira Nyagasani bakamugirira ikizere. Nyuma yo kureba ibibazo bitandukanye urubyiruko ruhura nabyo muri iki gihe , hari ababaswe n’ingeso mbi, ibiyobyabwenge, ibikuta by’imibanire mibi mu miryango, kumva badakunzwe, ubukene n’ubushomeri n’ibindi . Impamvu ya gatatu ni uko ari umwanya wo gushimira Imana no kuyikuza. Nyuma yo kureba ibyo Nyagasani adukorera biciye muri gahunda zitandukanye muri Kiliziya no muri Leta cg ku babyeyi, hari igihe tutabona umwanya wo kuyishimira no kuyikuza, uyu ni umwanya mwiza wo gushimira Imana, kuyirangamira no kuyikuza.

Agaruka k’umwihariko w’iri sengesho ry’igisingizo cya Yeriko by’umwihariko k’urubyiruko, Padiri Alex yavuze ko ushingiye ku kuba urubyiruko rwigira ku rubyiruko rwabaye indahemuka ku isengesho , bagasingiza Imana ari urubyiruko nkabo , bakarwana intambara mu buzima bwabo kandi bakagera ku butagatifu. Yatanze urugero rwa Mutagatifu Yozefu, Daniel na bagenzi be, abamaritiri b’I Bugande na mutagatifu Carlo Acutis uherutse gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu n’abandi. Umwihariko wa kabiri ni uko iri sengesho ryabereye mu Madiyosezi yose icyarimwe uko ari 9, aho babaga bunze ubumwe mu buryo bwa Roho basabirana.

Padili Omoniye yavuze ko umwihariko wa Gatatu ari insanganyamatsiko ubwayo kuko nayo yihariye. Aho igira iti “Nagukunze urukundo ruhoraho.” Agira ati” Ni insanganyamatsiko ifite umwihariko kuko urubyiruko ruba rutangarira urukundo rw’Imana gusa kandi bazirikana ko Imana ari umubyeyi ubakunda kandi ko ifite ububasha bwo kutugirira neza no kudukorera ibyiza ibona dukwiye kandi byatugirira akamaro.

Ingingo ya kane y’impamvu y’umwihariko w’isengesho ry’igisingizo cya Yerikok’urubyirukoari uko hitawe cyane ku mibereho y’urubyiruko muri iki gihe, aho benshi bashaka ibintu bishyushye , bakaba barabonye umwanya wo gusingiza Imana basusurutse kandi bisanzuye. Hari n’abashaka akanya ko gutuza ngo bitekerezeho nabyo byarakozwe, twizeye ko urubyiruko rwahawe impamba yuzuye kandi ishyitse muri uyu mwaka. Ati” Urubyiruko rwabonye umwanya wo gusingiza Imana, kwisunga umubyeyi Bikiramariya, kubaho igitambo cya misa , guhabwa penetensiya n’inyigisho n’ibindi byiza.”

Padiri Alex ygarutse kuri gahunda z’urubyiruko ziteganyijwe muri uyu mwaka wa 2026 avuga ko iyi ari imwe muri gahunda zari ziteganyijwe muri uyu mwak. Hakaba hagiye gukomeza n’izindi gahunda zateguwe zirimo weekend de jeunes, ingendo nyobokamana n’inyigisho za Bibiliya mu mashuri atandukanye aho urubyiruko rwigira Bibiliya. By’umwihariko hakaba igikorwa nyamukuru cya Forum y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu izabera muri Diyosezi ya Byumba kuva ya 19/08 kugeza kuri 23/08/2026.

Isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ni isengesho rya Kiliziya rikorwa mu gihe cy’iminsi irindwi batangarira ubwiza n’urukundo rw’Imana kurusha kuba imbohe y’ibibazo bafite cyangwa se ibyo bifuza batarabona.

Samvura François umuyobozi w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi yabwiye Kinyamateka ko Isengesheo ry’igisingizo cya yeriko ryabashimishije cyane dore ko ribaye ku nshuro ya mbere rifite umwihariko w’urubyiruko. Yagize ati” Turashimira inama y’abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko na Communaute de l’Emmanuel baduteguriye isengesho ry’igisingizo cya Yeriko. Ryatubereye igihe cyo kwegera Nyagasani, kumwereka ibyifuzo byacu, kumwereka imishinga yacu, kumwereka ubuzima bwacu, aho dufite intege nke muri twe n’ubushake bwo kongera kwivugurura, muri rusange tweretse Nyagasani ibyacu byose nta na kimwe dusize.

Agaruka ku bikorwa byaranze ukwezi k’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi. Samvura François yavuze ko bakoze ibikorwa bitandukanye birimo no kuba barahimbaje umunsi mukuru w’urubyiruko . Ati” Dusoje ukwezi k’urubyiruko ku buryo budasanzwe , nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’urubyiruko,dusoje ukwezi kwahariwe gusabira urubyiruko n’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ryahariwe urubyiruko. Iri sengesho ryadufashije guhura n’Imana, guhurira hamwe nk’urubyiruko tugasabana dusenga, kwikebuka tukareba ahari intege nke tukahashyira umwotso kugira ngo tugere ku rugero rushimishije rw’ubukristu kuko turi amizero y’ igihugu na Kiliziya.” Asoza avuga ko bifuza ko iyi gahunda yahoraho byaba na ngombwa ikagezwa muri buri paruwasi.

Isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ry’urubyiruko ryabereye hirya no hino muri Diyosezi zose 9. Muri Arkidiyosezi ya Kigali ryabereye kuri Centre ya Communaute ya Emmanuel, muri Diyosezi ya Kibungo ni muri Paruwasi ya Rwamagana, Diyosezi ya Byumba ni kuri Cathedral ya Byumba, Diyosezi ya Ruhengeri ni kuri Catedrale ya Ruhengeri, Diyosezi ya Nyundo ni paruwasi ya Stella Maris, Diyosezi ya Cyangugu ni kuri paruwasi yitiriwe Marie Rene/ Gihundwe. Muri Diyosezi ya Gikongoro ni kuri Catedrale ya Gikongoro , Diyosezi ya Butare isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ry’urubyiruko ryabereye kuri Paruwasi ya Kristu umwami I Nyanza naho muri Diyosezi ya Kabgayi isengesho ry’urubyiruko ryabereye muri paruwasi yaragijwe mutagatifu Andereya I Gitarama.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose