Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo rwiyemeje kugabanya umubare w’abajya Iwawa

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Kibuye, urubyiruko rwagaragaje ko muri uyu mwaka bafite intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kugabanya umubare w’urubyiruko rujyanwa Iwawa.

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo rwiyemeje kugabanya umubare w’abajya Iwawa
Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo rwiyemeje kugabanya umubare w’abajya Iwawa

Gusoza uku kwezi muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Kibuye byabereye muri Paruwasi ya Murunda ku wa 11 Gashyantare 2024.

Imbere y’Umwepiskopi wa Nyundo, Myr Anaclet Mwumvaneza, Gilbert Bahigabose uhagarariye urubyiruko mu Karere k’ubutumwa ka Kibuye yagaragaje ko nk’urubyiruko bafite imihigo irimo; Kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kubirandura burundu, kugabanya umubare w’urubyiruko rugana ibigo ngorora muco nk’Iwawa n’ahandi no gukora ubutumwa muri ibyo bigo kugira ngo bahumurize urubyiruko rurimo.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Pasteur Uwubashye, Umuhuzabikorwa w’Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Zone ya Kibuye yavuze ko kugabanya ibiyobyabwenge bizakorwa binyuze mu gukora ubukangurambaga ahantu hatandukanye hahurira urubyiruko, gusanga urubyiruko mu mashuri.

Padiri Uwubashye akomeza avuga ko gusura uru rubyiruko bitazaba bihagije ahubwo ko bazashyiraho n’uburyo bwihariye bwo gukurikirana urubyiruko ruzwiho gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi kugira ngo babafashe kubigabanya no kubireka burundu.

Yagize ati “Hazifashishwa abo muri za Komite z’urubyiruko mu maparuwasi kugira ngo abakeneye kwitabwaho by’umwihariko bitabweho n’ubufasha bukenewe bushakwe.”

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bituma urubyiruko rwinshi rwoherezwa mu bigo ngororamuco nk’ Iwawa n’ahandi.

Zone ya Kibuye nk’ahantu ikigo cya Iwawa giherereye, ni kamwe mu duce dufite urubyiruko rwinshi rugororerwa muri iki kigo.

Agaruka ku ngamba yo kugabanya umubare w’urubyiruko rujya mu bigo ngororamuco, Padiri Uwubashye yavuze ko bizanyura muri ubwo bukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no gukorera ubutumwa mu bigo ngororamuco binyuranye.

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo ruteganya kujya gukora ubutumwa Iwawa inshuro eshatu muri uyu mwaka.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, umwaka ushize wa 2023 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ubukangurambaga burimo ubwo kurwanya inzoga by’umwihariko mu rubyiruko. Ubwo bukangurambaga bwiswe #TunyweLess.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose