Urubyiruko rwo mu turere twa Huye na Gisagara rurashimira Caritas ya Diyosezi ya Butare yabafashije kwiga imyuga
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, i Save muri Centre des Jeunes Saint Vincent, ya Caritas ya Diyosezi ya Butare, urubyiruko rwize imyuga irimo ubudozi no gutunganya imisatsi rwishimiye intambwe yo guhabwa impamyabushobozi isoza amasomo y'imyuga.
Ibirori by'uyu munsi byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa yo gushimira Imana yabahaye kwiga imyuga, banayisaba ubushobozi bwo kuzakora neza ibyo bize. Ni misa yabereye muri Paruwasi ya Save, yasomwe na Padiri Cyebambe Medard, padiri mukuru w'iyi Paruwasi ari kumwe na padiri Gilbert Kwitonda, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare n'abandi basaseridoti baje kwifatanya nabo kwizihiza uyu munsi.
Padiri Gilbert Kwitonda, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare yavuze ko ishuri ryaje ari igisubizo ku rubyiruko rwacikirije amashuri ndetse n'abasozaga mu wa gatandatu ntibakomeze mu yandi mashuri.
Ati "Myr Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare yitegereje urubyiruko rwacikirizaga amashuri abona ko bakeneye kwitabwaho ku buryo bw'umwihariko. Yashinze iki kigo kugira ngo kibafashe kwiga imyuga bizabafashe kwiteza imbere no guhindura imibereho."
Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare yashimiye Leta n'abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu migendekere myiza no kugera ku ntego z'iki kigo. Yashimiye kandi ababyeyi bigomwe bagafasha abana babo, bakemera ko baza guhabwa amasomo n'ubwo hari abaturukaga kure ku buryo byari bigoye ariko ntibacike intege.
Abayobozi mu turere twa Huye na Gisagara, bitabiriye ibi birori, bongeye kwibutsa urubyiruko ko ari imbaraga z'igihugu kandi zubaka, babibutsa ko amahirwe yo kwiga imyuga babonye agamije kubazamurira imibereho kugira ngo biteze imbere kandi banateze imbere igihugu . Babasabye kuba urubyiruko rw'urumuri kandi rufite intego, bagasigasira ubumenyi bahawe bakanabubyaza umusaruro kandi bakaba inyangamugayo.
Habineza Jean Paul, umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere yashimiye Kiliziya uruhare idahwema kugira mu iterambere ry'Akarere. Yasabye urubyiruko rwize imyuga kugenda bakaba intangarugero mu kwiteza imbere, bityo n'abatinya kwiga imyuga nibababona ubuzima bwabo bwarahindutse bizabatere gukunda imyuga.
Ku ruhande rw'abarangije amasomo y'imyuga muri Centre des Jeunes Saint Vincent I Save bavuga ko bari babayeho nabi mbere y'uko babona iri shuri. Bashimira Caritas yabafashije kuva mu bushomeri, ikabateza intambwe yo kuba bageze ku mpamyabushobozi bakaba bagiye kuzibyaza umusaruro mu iterambere.
Ndatuje Jean de Dieu, umusore w'imyaka 28, urangije mu ishami ry'ubudozi wanegukanye igihembo cy'umunyeshuri watsinze neza, yagize ati "Ndumva ntewe ishema no kuba mbaye umwe mu bize umwuga kandi babifitiye impamyabushobozi . Ndashimira Caritas ya Diyosezi ya Butare yampaye amahirwe. Mbere nari mbayeho mu buzima buciriritse bwo gushakisha ariko ubu nanjye ngiye gutangira kudoda. Nizeye ko nzabona amafranga bityo ngakomeza kwiteza imbere."
Niragire Diane wo muri Paruwasi ya Kiruhura avuga ko umuryango wabuze ubushobozi bwo kumurihira ngo akomeza amashuri asanzwe bimuviramo kwicara agafasha ababyeyi guhinga. Arashimira Caritas yabagezeho ikabaha amahirwe yo kwiga imyuga akaba yaramenye kudoda kandi bizamufasha guhindura imibereho. Ati "Imibereho yanjye nizeye 100% ko igiye guhinduka, kubera ko nize umwuga ngiye gushaka akazi kandi ngakora nkiteza imbere njye n'umuryango wanjye."
Mukashyaka Alphonsine, umubyeyi wo mu murenge wa Musha, waje mu birori by'umwana we, yavuze ko bishimye kubera ko abana babo bahawe intangiriro y'ubuzima. Ati "Njyewe umwana wanjye ntiyashoboye kwiga kuko nabuze ubushobozi bwo kumurihira. Ariko ubu ndishimye kuba umwana wanjye yarize hano I Save akaba yaramenye kudoda kandi rwose bizamugirira akamaro. Icyifuzo dufite ni uko bakongera bakadufasha bakabashyira nko mu matsinda bakabaha n'ibikoresho, kuko twebwe ababyeyi nta bushobozi dufite bwo kubibabonera.”
Ikigo cya "Centre des Jeunes Saint Vincent " (CJSV) cyatangiye mu mwaka wa 2021. Kikaba kimaze imyaka ibiri gitanga amasomo y'imyuga ari na ko hagenda hongerwamo indi myuga mishya. Amasomo yimyuga atangwa muri iki kigo, harimo kudoda no kuboha imipira, gutunganya ubwiza bw'abantu, ubwubatsi, gusudira, gukora amazi n'amashanyarazi bakanatanga kandi ubumenyi ku buhinzi n'ubworozi. Amasomo akaba atangwa mu gihe cyumwaka umwe.
Icyiciro cya mbere cy'abarangije muri iri shuri bari 68. Kuri iyi nshuro ya kabiri hakaba hashoje 38. Kuri ubu iki kigo kigamo abagera ku 162 biga buri munsi ndetse n'abiga muri weekend basoje amasomo yo mu mashuri asanzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.