Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Uruzinduko rw’Umwami Charles III n’ umwamikazi Camilla I Vatican rwasubitswe kubera uburwayi bwa Papa Fransisiko.

Vatikani yatangaje ko uruzinduko rw’Umwami Charles III w’Ubwongereza n’Umwamikazi Camilla, rwari ruteganyijwe mu cyumweru gitaha, rwasubitswe kubera ko Papa akirwaye kandi nk’uko byatangajwe ubwo yavaga mu bitaro ko akeneye kuruhuka kugira ngo Papa Francisiko abone umwanya uhagije wo kongera gusubira mu buzima bwiza nyuma y’indwara y’ibihaha (pneumonie) yatumye ajyanwa mu bitaro igihe kigera ku minsi 38.

Uruzinduko rw’Umwami Charles III n’ umwamikazi Camilla I Vatican rwasubitswe kubera uburwayi bwa Papa Fransisiko.
Uruzinduko rw’Umwami Charles III n’ umwamikazi Camilla I Vatican rwasubitswe kubera uburwayi bwa Papa Fransisiko.

Byari biteganyijwe ko kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Mata 2025 umwami Charles III w’ubwongereza n’umwamikazi Camilla bazagirira uruzinduko rw’akazi i Vatikani aho bazahura na Papa Fransisiko bitewe n’uko ubuzima bwe buzaba bumeze. Kuri ubu Vatikani yatangaje ko Umwami n’Umwamikazi bazakomeza uruzinduko rwabo mu Butaliyani, ariko guhura na Papa Francisiko bikaba bisubitswe kugeza igihe azaba ameze neza, ashoboye kwakira abantu mu buryo busanzwe.

Amakuru atangazwa na Vatikani avuga ko, nubwo Papa Francisiko atagaragara mu ruhame muri iyi minsi, akomeza gukora imirimo y’imbere mu rugo rwe rwa Casa Santa Marta aho aba, ariko abamwegereye bavuga ko agomba kuruhuka bihagije mu gihe kingana n'amezi 2 ari nako akomeza gufata imiti imufasha nk’uko abaganga bashinzwe kumwitaho babitangaje.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose