“Uwihayimana si uwo mu Kiliziya,” Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
Mu Gitambo cya Misa y’amasezerano y’ababikira bo mu muryango w’Ababikira b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika, cyabereye muri Paruwasi ya Gihara muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ku wa 4 Ukwakira 2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yibukije abihayimana ko Uwihayimana atari uwo mu Kiliziya.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yagarutse kuri iri jambo yatanzemo inyigisho, avuga ko ryaturutse no ku Ijambo ry’Imana ryabahamagariye kuba imizabibu yera imbuto kandi nziza.
Yagize ati “Hari igihe rero dukora amasezerano, tuvuga yego ariko yego igomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi. Nashaka kuvuga yuko amasezerano bakoze atagomba kugarukira mu mvugo, atagomba guhagararira mu nyandiko cyangwa se ku mukono bashyize mu bitabo yerekana ko kanaka aba yakoze amasezerano, ariko amasezerano akagaragarira mu buzima bwa buri munsi; uko abana n’abandi, uko yakira abakirisitu, abaza bamugana, uko yihanganira ibigerageza ahura nabyo, uko yitabira ubutumwa, aho bamwohereza hose akajyayo, yumvira abakuru.”
Yakomeje avuga ko byumvikana ko atari ku bwabo gusa, kuko Imana yakira amasezerano uwiyeguriye ayigiriye, imuherekeza ndetse ikamuha n’ibyangombwa byose akenera kugira ngo abeho mu budahemuka bw’ayo masezerano aba yagiranye n’Imana.
Ati “N’iyo umuntu agize intege nke Imana iramubabarira ikongera ikamubyutsa agakomeza urugendo n’ubuhamya.”
Soeur Wihogora Gertulde, wungirije umuyobozi w’umuryango w’Ababikira b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika (Mama mukuru), kuri iyi nyigisho ya Musenyeri yavuze ko ari ingenzi cyane, kuko Imana ibatora kugira ngo babe mu bantu, itabatorera kuba mu Kiliziya nk’inzu.
Ati “Inzu y’Imana ni abantu, ni abakirisitu, ni abataramenya Imana tugomba kugana kugira ngo nabo bayigane, ni nabyo byishimo byacu cyane uyu munsi ko twamamaza iyo nkuru nziza muri Afurika ndetse tukarenga imbibi za Afurika kuko kugeza ubu dufite n’ingo mu Burayi.”
Agaruka ku butumwa bw’Abadominikani, yavuze ko ari ukwamamaza Ijambo ry’Imana, ibindi bikaziraho.
Ati “Ni nacyo cyatumye Dominiko ashinga umuryango, kwari ukugira ngo abantu, ari abakobwa ari abahungu bige Ijambo ry’Imana barimenye bageze inkuru nziza aho itaragera.”
Yongeyeho ko banaryamamaza no mu bikorwa. Ati “Harimo abaganga, hari abakora imirimo inyuranye nk’abarimu, byose bidufasha kwamamaza Ijambo ry’Imana mu bice bitandukanye.”
Ababikira b’Abadominikani kugeza ubu bamaze kuba 63. Mu Rwanda bafite Kominote zigera kuri 6, ziri muri Paruwasi ya Gihara, Paruwasi ya Kabarondo, Paruwasi ya Byumba, Paruwasi ya Matimba, aho bafite ingo 2, na Paruwasi ya Nyabwishongwezi.
Ni mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ingo 2, muri Repubulika ya Centrafrique bafite ingo 2, naho mu Bubiligi bafite urugo 1.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.