Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani igiye kwifashisha ikoranabuhanga rya AI mu guhindura indimi mu rwego rwo gufasha abakristu gukurikira Misa mu ndimi 60.

Vatikani yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo guhindura indimi mu gihe bibaye ngombwa (simultaneous translation) bwifashisha ubwenge buhangano (AI), buzafasha abantu gukurikirana ibirori bya liturujiya bibera muri Basilika ya Mutagatifu Petero I Roma mu ndimi zigera kuri 60. Ku nshuro ya mbere, abakirisitu bazashobora gukurikira Misa mu ndimi zabo bwite bifashishije telefone zabo.

Vatikani igiye kwifashisha ikoranabuhanga rya AI  mu guhindura indimi mu rwego rwo  gufasha abakristu  gukurikira Misa mu ndimi 60.
Vatikani igiye kwifashisha ikoranabuhanga rya AI mu guhindura indimi mu rwego rwo gufasha abakristu gukurikira Misa mu ndimi 60.

Ikinyamakuru Vatican News cyanditse ko iyi serivisi izakoreshwa mu muri Telefone ngendanwa unyuze kuri (browser) ya telefone cyangwa igikoresho cy’uyikoresha, bitabaye ngombwa gukuramo porogaramu cyangwa gukoresha ibindi bikoresho by’inyongera. Muri ubu buryo, abitabira Misa bazashobora kumva no gusobanukirwa amasomo, indirimbo za liturujiya, n’amasengesho mu ndimi zabo bwite uko igitambo cya Misa kigenda gikurikirana.

Bavuze ko hazashyirwa kode za QR ku marembo ya Basilika no mu bice byihariye byayo, kugira ngo abafite telefone bashobore kwihuza n’urubuga rwa interineti bazakurikiriraho liturujiya mu buryo bw’amajwi n’inyandiko mu gihe bibaye ngombwa .

Ubu buryo bushingiye ku bushobozi bwo guhindura indimi mu gihe nyacyo bwa (Lara,) ubwenge buhangano bwakozwe na sosiyete ishinzwe guhindura mu ndimi zitandukanye (Translated) ku bufatanye na Carnegie-AI LLC, isosiyete izobereye mu ikoranabuhanga ryo guhindura indimi mu buryo bw’icyarimwe.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Fabric of St. Peter, Antonio Autorino, yemeje ko serivisi yo gusemura mu ndimi zigera kuri 60 izatangira gukora muriiyi mpeshyi. Kugeza ubu , igerageza rikaba ryaratangiye gukorwa ku matsinda yatoranyijwe y’abakristu kugira ngo harebwe uko iyi service ikora n’uko yitwara.

Iki gikorwa cyatangijwe na Fabric of St. Peter ku bufatanye na Dicastery ishinzwe itumanaho I Vatikani hamwe na sosiyete y’ikoranabuhanga Translated, cyamuritswe ku wa 16 Gashyantare n’umuyobozi mukuru wa Bazilika, Karidinali Mauro Gambetti, yamuritse kandi n’indi mishinga ya liturujiya n’imishinga ndangamuco ikoranabuhanga ryagizemo uruhare rukomeye.

Karidinali Gambetti yavuze ko Basilika ya Mutagatifu Petero imaze ibinyejana byinshi yakira abakristu baturutse mu mahanga yose bavuga indimi zitandukanye .Yagize ati” Mu gutanga igikoresho gifasha benshi gusobanukirwa amagambo ya liturujiya, turashaka gukoresha ubutumwa busobanura umutima wa Kiliziya Gatolika, kuko umuhamagaro wayo ari rusange ku isi yose.”

Iyi serivisi nshya ije nyuma y’imyaka 400 Bazilika yeguriwe Imana, kuva mu 1626 na Papa Pope Urban VIII. Ni nyuma kandi y’imyaka irenga ijana yubakwa. Ibuye rya mbere ry’ifatizo ry’iyi Kiliziya ryashyizweho ku wa 18 Mata 1506, nyuma y’uko Papa Pope Julius II afashe icyemezo cyo kubaka bazilika nshya kubera kwangirika kw’inyubako yari yarubatswe mu gihe cy’umwami w’Abanyaroma Constantine the Great.

Ikoranabuhanga rindi rifasha Vatikani, ni uburyo bushya bwo kwinjira hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha mu gucunga neza urujya n’uruza rw’abakerarugendo n’abasura bazajya binjira muri Bazilika buri munsi. Ubu buryo, buzwi nka SmartPass, bwinjijwe mu rubuga rwemewe rwa Bazilika kandi buhuye n’urusobe rw’ibyuma bifata amakuru (sensors) bigafasha gukurikirana umubare w’abasura no kongera umutekano.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose