Vatikani n'U Burundi bashyize umukono ku mazeserano y’ubufatanye
Kuri uyu wa 13 Kanama 2025 Karidinali Pietro Parolin, Umunyanabanga wa Vatikani, uri mu ruzinduko mu gihugu cy'u Burundi, yakiriwe na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye, banashyira umukono ku Masezerano y'ubufatanye hagati ya Vatikani na Kiliziya Gatolika n'Igihugu cy'u Burundi.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida w’U Burundi, habayeho gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ya Kiliziya Gatolika n’ibice bimwe na bimwe by’ubuyobozi bigize leta y’U Burundi. Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’inama y’abepisikopi gatolika mu Burundi, Musenyeri Bonaventure Nahimana n'abyobora za minisiteri.
Ku Ruhande rw’igihugu cy’u Burundi, perezida yari ari kumwe na ba minisitire bane, naho umunyamabanga wa leta ya Vatican ari kumwe n’intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Burundi hamwe n’abasenyeri ba Kiliziya gatolika muri iki gihugu nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bibitangaza.
Uku guhura k'umukuru w'igihugu cy'u Burundi n'umunyamabanga wa leta ya Vatican byabaye n' umwanya wo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire hagati ya leta ya Vatikani n'igihugu cy'u Burundi.
Amasezerano yashyizweho umukono harimo arebana n'uburezi, ubuzima ,ubufatanye mu by'umutekano n'ubufatanye mu birebana n’amashuri makuru na za Kaminuza.
Hashyizwe umukono kandi ku masezerano yo guherekeza bya gikristu inzego z'ubuzima ,arebana no guherekeza bya gikristu amagororero ndetse n'amasezerano arebana no guherekeza mu bya gikristu impunzi n'abimukira
Uku gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya leta ya Vatican n’igihugu cy’u Burundi birajyana no guhimbaza isabukuru y’imyaka 60 ishize leta ya vatican ifitanye umubano wihariye mu bya dipolomasi n’igihugu cy’u Burundi. Bikaba bigaragaza umubano ukomeye n’ubufatanye burambye kandi buteza imbere impande zombi z’ibihugu.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yahaye umunyabanga wa leta ya Vatican Cardinal Pietro Parolin umudari udasanzwe w’ishimwe, mu rwego rwo kumugaragariza urukundo n’umubano mwiza leta ya Vatican ifitanye n’igihugu cy’u Burundi. Uyu mudari ukaba usanzwe uhabwa abantu bakunda cyane igihugu cy’u Burundi.
Biteganyijwe ko uruzinduko rw’umunyamabanga wa leta ya Vatikani ruzarangira tariki ya 18/08/2025. Aho azasiga ashyize Catederale ya Mugera mu Burundi mu rwego rwa Basilika nto. Karidinali Parolin akazanitabira ibirori byo guhimbaza isabukuru y’imyaka 60 ishize hashyizweho umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’igihugu cy’u Burundi na leta ya Vatikani, azitabira kandi ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Asomusiyo ndetse n’igitambo cya misa yo kwibuka imyaka 20 ishize intumwa ya Papa mu Burundi Musenyeri Michael Countney yishwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.