Vatikani yatangaje amatariki y’uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV mu mahanga.
Amezi ane arashize Nyirubutungane Papa Leo XIV atorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Muri uku kwezi kwa 11 n’ukwa 12, Papa LeoXIV agiye gukorera uruzinduko rwe rwa a mbere mu mahanga aho azasura ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari byo Turikiya na Liban. Ni uruzinduko Papa Francisiko yari yarateguye ariko ntiyabasha kurukora kubera uburwayi.
Vatikani yatangaje ko Papa Leo XIV azahera muri Turukiya kuva tariki 27-30 Ugushyingo 2025, akomereze muri Liban kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza.
Uruzinduko rwa Papa Leo XIV mu bihugu bya Turukiya ba Liban bisanzwe byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu benshi bigamije gushimangira ubumwe hagati y’ayo madini yombi.
Biteganyijwe ko Papa Leo XIV azaganira ku ngingo ijyanye n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati n’ingorane abakirisitu bahuye na zo muri iki gihe hari kuba intambara muri Gaza.
Igihugu cya Liban cyaherukaga gusurwa na Papa Benedict XVI mu mwaka 2012. Ni kimwe mu bihugu by’Abarabu kiyobowe n’umukirisitu ndetse ni na cyo gifite umubare munini w’abakirisitu mu Burasirazuba bwo Hagati bwose kuko bagize 1/3 cy’abahatuye.
Ni mu gihe muri Turikiya, Papa Leo XIV azanasura agace ka Iznic kabereyemo Inama ya Nicea mu myaka 1700 ishize. Ni inama yemerejwemo Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika nyuma y'impaka ndende zariho muri icyo gihe ku ngingo zimwe na zimwe z'ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.