Myr Visenti yasabye Abakristu kudacibwa intege n'ibibazo bikomeje kubangamira ubutumwa birimo n'ifungwa rya kiliziya
Mu gitambo cya Misa yo gutangiza umwaka w'ubutumwa wa 2025/2026, cyabereye muri Katederali ya Ruhengeri, kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, Myr Visenti Harolimana yasabye Abakristu kudacibwa intege n'ibigeragezo bibangamira ubutumwa ahubwo bakiringira Yezu Kristu wapfuye akazuka.