Twitege se ko hazakurikiraho Abanyarwanda?
Kuri iki cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, i Roma habaye umuhango wo gushyira mu rwego rw'Abatagatifu Carlo Acutis na Piergiorgio Frassati biyongereye ku rutonde rw'Abatagatifu batanze urugero rwiza rw'ubutungane.
Abatagatifu ni gihamya ko gukunda Imana n'abandi bishoboka kandi ko kubaho mu butungane ku isi bishoboka.
Kuri uru rutonde, kugera ubu nta Munyarwanda urashyirwaho. Ariko n'ubwo ntawe urashyirwaho, benshi bagiye bagarukwaho nk'abakwiye kurujyaho kubera urugero rwiza basize rukwiriye kuba urugero ku bakristu bo mu Rwanda no ku isi hose.
Kuva Kiliziya yabaho, abantu benshi bo mu bihugu byose babaye intwari mu kwemera n'ubutungane basiga urugero rwiza, Kiliziya n'Abakristu bazakomeza kureberaho.
Muri bo twavugamo nka: Felicita NIYITEGEKA, Jean Bosco Munyanziza n'abandi babaye intwari bakaba abahamya b'urukundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Harimo kandi Rugamba Cyprian n'umuryango we ndetse n'Ababikira babiri: Nzamukunda Reginette na Mukashema Marguerita baguye muri Yemen bishwe n'ibyihebe bya Alqaida.
Muri aba kugera ubu Dosiye ya Rugamba Cyprien n'umuryango we yamaze kwakirwa n'urwego rubishinzwe i Roma. Dosiye y'Ababikira biciwe muri Yemen na yo iri mu zirimo kwigwaho dore ko uyu mwaka biteganyijwe ko hazatangazwa uritonde rw'Abamaritiri bo mu myaka 25 ishize nyuma ya 2000, bikaba byitezwe ko bazagaragara kuri uru rutonde.
Abatagatifu basha Kiliziya guhamya ko ubukristu bushoboka ko kubaho mu kwemera atari amagambo gusa ahubwo ari imibereho. Abatagatifu kandi bahamya ko amaherezo y'imibereho y'abemera ari ukuzabana n'Imana ubuziraherezo ubwo bazaba bamaze kurangiza neza ubutumwa bwabo ku isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.