Minisitiri w'Uburezi yakiriye Karidinali Kambanda
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025, Minisitiri w'Uburezi, Joseph NSENGIMANA, yakiriye Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira ku mpinduka mu myigishirize zatangajwe n'iyi Minisiteri.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza kunoza ubufatanye mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
By’umwihariko, bagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa aherutse kwemezwa mu burezi, arimo arebana n’imyaka itatu ya mbere y’amashuri abanza ndetse najyanye n’amashami mashya y’amasomo abanyeshuri bazajya biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye y’uburezi rusange (upper secondary of general education).
Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.