Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

RGB yatangaje amabwiriza abuza ubuhanuzi bw'imperuka n'ibitangaza by'ibinyoma

Kuri uyu wa 19 Kamena 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwatangaje imirongo ngenderwaho y'ivugabutumwa ryuzuzanya n'indangagaciro nyarwanda aho rugaragaza ko abanyamadini babujijwe gutanga inyigisho zitari ukuri.

RGB yatangaje amabwiriza abuza ubuhanuzi bw'imperuka n'ibitangaza by'ibinyoma
RGB yatangaje amabwiriza abuza ubuhanuzi bw'imperuka n'ibitangaza by'ibinyoma

Ku ngingo ya 5 y'aya mabwiriza hagaragaraho ivugabutumwa ribujijwe aho bagaruka no ku nyigisho zitari ukuri.

Bagira bati"Ivugabugutumwa ribujijwe gutanga inyigisho zitari ukuri,

ubuhanuzi bwo kurangiza isi cyangwa

ibitangaza bishingiye ku binyoma."

Abahanuzi, ishira ry'isi n'ibitangaza ni zimwe mu ngingo zigaragara mu mateka no mu nyigisho z'amadini atandukanye.

N'ubwo uburyo bisobanurwa bushobora gutandukana amadini atandukanye yigisha ko isi itazahoraho. Ko ibyisi bihita kandi ko umunsi umwe hazabaho imperuka, aho isi n'ibyayo byamunzwe n'ikibi bizashira Imana n'ingoma yayo bikaganza.

N'ubwo izi ngingo buri dini rifite uko rizisobanura, n'uko rizibamo, Leta yakomeje kugaragaza ko rimwe na rimwe hari ahagiye habamo kurengera aho abantu bishora mu buhanuzi bw'ibinyoma bitwaje Imana bikaba byanahungabanya umudendezo n'ituze by'abemera.

Uretse izi nyigisho amadini menshi agira abitwa abahanuzi, bakaba ari abantu bagiye bagira ingabire yihariye yo gushyikirana n'Imana ikabanyuzaho ubutumwa bwayo bugenewe umuryango wayo cyangwa bugenewe abantu ku giti cyabo cyane cyane ababaga bararengereye ububasha n'icyubahiro cy'Imana.

Muri ibi hazamo n'ibitangaza bifatwa nk'ibimenyetso bifatika ko Imana iriho koko kandi ko yigaragariza abayiringira.

Harimo kandi gukoresha uburyo bwo gukusanya amafaranga mu buryo burimo kubeshya cyangwa gukandamiza abayoboke; No gutesha agaciro umuco nyarwanda,

ururimi rw’Ikinyarwanda, cyangwa

amahame yo kubahana no guha agaciro abantu, harimo no kudaha agaciro abayoboke babo.

Uretse ingingo irebana n'inyigisho, iyi mirongo inabuza kugaragaza imyitwarire itari iya

kinyamwuga mu gihe k’ivugabutumwa

nko

gufata

umuvugabutumwa nk’ikigirwamana no kumuha inyito

zidafite ibisobanuro mu mategeko

shingiro agenga imiryango.

Kuba izi ngingo ziri mu bibujijwe akaba ari ihurizo rikomeye ku madini afite izi ngingo mu nkingi zikomeye z'inyigisho zayo.

RGB ikaba yahaye Impuzamiryango z’imiryango ishingiye ku

myemerere inshingano zo kugenzura niba

abanyamuryango bubahiriza iyi mirongo

ngenderwaho n’andi mabwiriza ku

myigishirize y’iyobokamana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose