Kuba gukuramo inda byakwemerwa mu mategeko y'abantu ntibikuraho ko ari icyaha imbere y'Imana
Mu birori byo gusoza Icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rw'igihugu no guhimbaza Yubile y'imyaka 125 mu rwego rw'uburezi, byabereye muri GS Saint Aloys Rwamagana, Kiliziya yongeye kwamagana icyaha cyo gukuramo inda no guhamagarira ababyeyi n'abarezi gukomera ku muco wo kurengera ubuzima kuva umwana asamwe.
Mu nyigisho yatanzwe na Myr Jean Bosco, NTAGUNGIRA, umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y'uburezi mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yibukije ko umwana uri mu nda ari umuntu.
Ati"Umwana ukiri mu nda agira ibyishimo. Umwana ukiri mu nda ya nyina agira n'imibabaro, kuko akurikira ubuzima bw'ababyeyi n'ubuzima bw'ibimukikije byose. Ni ukuri: ni umuntu kuko ataba umuntu kubera ko yavutse. Ntabwo aba umuntu kubera ko yahawe izina, kubera ko bamuboneye isura, ahubwo atangira kuba umuntu kuva agisamwa."
Myr Jean Bosco yasabye abana n'ababyeyi kwirinda abababwira ibindi binyuranyije n'Itegeko ry'Imana.
Ati"None se kuri ibyo ni nde warenzaho irye, ngo avuge ko gukuramo inda atari icyaha, atari ukwica. N'ubwo byaba byanditswe bigashyirwa mu mategeko y'abantu, imbere y'Imana ni icyaha cyo kwica."
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi bo mu Rwanda tariki 20 Ukuboza 2024, Abepiskopi basobanuye ishingiro ry'inyigisho ya Kiliziya yo kurengera ubuzima bw'umwana kuva agisamwa.
Kuri ubu ibihugu bigera kuri 77 byashyizeho itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake ndetse nta mananiza. Mu myaka 25 ishize kandi, ibihugu bigera kuri 73 byashyizeho uburyo bwo koroherereza abagore kuba bakuramo inda igihe bafite impamvu ziteganywa n'amategeko zatuma bifuza gukuramo inda.
Ibi ariko Kiliziya yakomeje kubirwanya yivuye inyuma yibutsa ko gukuramo inda ari ukwica kandi ko umwana aba umuntu kuva agisamwa bityo ubuzima bwe bukaba ari ntavogerwa kuva icyo gihe.
Bati"ltegeko ry'Imana rigira riti “Ntuzice umuntu” (Jyim. 20, 13; Mt 5, 21). Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika No 2261 na yo igira iti “Kwica umuntu bihabanye rwose n’agaciro muntu yaremanywe n’ubutagatifu bw’Imana yamuremye. Itegeko ry Imana ribuza icyo cyaha rireba umuntu wese aho ava akagera, aho yaba ari hose no mu gihe yaba arimo icyo ari cyo cyose.”
Bakomeje bagira bati"Twebwe Abepiskopi Gatolika mu Rwanda tugendeye kuri iryo tegeko tuributsa Abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza ibi bikurikira:Gukuramo inda ku bushake ni icyaha gikomeye, ni ukwica ubuzima bw’inzirakarengane; Ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeranye n’ubuzima ni ukubwitaho no kuburengera kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo. Kubera iyo mpamvu rero ibigo nderabuzima, n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika ntibyemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda; Imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya. By’umwihariko, kwemerera no guha abakiri bato imiti ibuza gusama, ni inzira ibashora mu cyaha cy’ubusambanyi."
Muri iri Tangazo kandi Abepiskopi bibukijr ko Urugo rw’umugabo n’umugore bashyingiranywe ni yo nzira nyayo Imana yagennye inyuramo urubyaro no kororoka kw’abantu kandi ko Ubusambanyi ari icyaha kuko ari ukwica itegeko rya gatandatu mu mategeko cumi y’lmana.
Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA mu nyigisho yo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika yasabye ababyeyi n'abana kurwanira ishyaka ubuzima barinda umwana kuva agisamwa.
Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika no guhimbaza Yubile mu Rwego rw'uburezi cyabereye muri GS Saint Aloys Rwamagana cyitabirwa n'Abepiskopi ba Diyosezi zose uko ari icyenda za Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.