Papa Fransisiko yatangije ihuriro mpuzamahanga rya 10 ry'ingo z'abashakanye rizamara iminsi ine
Kuri uyu wa 22 Kamena 2022, Papa Fransisiko yatangije ihuriro mpuzamahanga rya cumi ry'Ingo z'abashakanye, rizamara iminsi ine ribera i Vatikani. Mu butumwa yagejeje ku bagera ku 2000 bitabiriye iri huriro Papa Fransisiko yababwiye ko Kiliziya yifuza kubaba hafi no kubitaho mu ngorane zabo nk'umunyasamariya w'impuhwe.